Nyamasheke: Bifuza ko impamyabushobozi zabo zakwemerwa ku rwego rw’Igihugu

Urubyiruko 4,000 rwo mu Karere ka Nyamasheke rwafashijwe kwiga imyuga itandukanye irufasha kwihangira imirimo, gusa impamyabushobozi bahawe ntabwo zemewe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB), bakifuza ko bakorerwa ubuvugizi zikaba zakwemerwa kuko bibabangamiye.

Bifuza ko impamyabushobozi zabo zakwemerwa ku rwego rw'Igihugu
Bifuza ko impamyabushobozi zabo zakwemerwa ku rwego rw’Igihugu

Ikigo cy’imyuga cya Kagano mu Karere ka Nyamasheke cyubatswe ku bufatanye n’umuryango SFH, hamwe n’umuryango w’Ababiligi, Enabel, bifasha urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo kwigarurira icyizere no kubarinda ubukene.

Imwe mu myuga urwo rubyiruko rwigishijwe irimo gusuka, gukora inkweto, ubudozi n’ikoranabuhanga (ICT).

Abakirangijemo bavuga ko impamyabumenyi bahabwa zifasha kwihangira imirimo, ariko zitemewe ku rwego rw’Igihugu kandi bibagiraho ingaruka iyo barimo bashaka akazi.

Mahoro Irene waharangije ati “Turashima abazanye iki kigo kuko gifasha urubyiruko ku bumenyi butandukanye ruhabwa, haba kudoda, gusuka no gukora inkweto n’indi myuga, bidufasha kwiyubaka ku bahuye n’ibyago byo guterwa inda, kandi inama duhabwa tugeze muri iki kigo ziratwubaka. Gusa imwe mu mbogamizi dufite ni uko abarangije impamyabushobozi bahabwa badashobora kuzijyana hanze ya Nyamasheke, ngo zemerwe kuko zitari ku rwego rw’Igihugu.”

Urubyiruko rwigishwa no kudoda
Urubyiruko rwigishwa no kudoda

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, avuga ko basaba urubyiruko kwiga ubumenyi ariko bakagira intumbero y’ubuzima bwabo, birinda ibishuko bahura nabyo.

Ati “Ubumenyi murimo murabuhabwa kandi n’ibishuko birahari, twifuza ko mugira ubudahangarwa mu kwirinda ibishuko muhura nabyo, ntimugomba kwemera kuba insina ngufi, nka rwa rubuto rusoromwaho na buri wese. Mumenye kuvuga oya kandi, oya ikaba oya bitewe n’intumbero mufite.”

Ku kibazo kirebana n’impamyabushobozi avuga ko barimo kukiganiraho na Minisiteri y’Uburezi, kugira ngo isure ibigo by’imyuga mu turere harebwe ireme bitanga, ababyigamo bashobore kubona impamyabushobozi zemewe ku rwego rw’Igihugu.

Minisitiri Mbabazi asura urubyiruko rwigishwa ICT mu Karere ka Nyamasheke
Minisitiri Mbabazi asura urubyiruko rwigishwa ICT mu Karere ka Nyamasheke

U Rwanda rufite ibigo by’urubyiruko 32 harimo 8 byubatswe na SFH mu turere umunani bifasha urubyiurko kwiga imyuga, kwigisha ubuzima bw’imyororokere nuko bakwirinda inda zitateguwe, ndetse ibi bigo bifasha urubyiruko gukuza impano mu mikono.

Umuyobozi wa SFH, Gihana Wandela Manasseh, avuga ko bishimira ibigo bubatse mu turere 7 mu gufasha urubyiruko kwiyubaka no kurinda ubuzima.

Ati “Turabona bifite umusaruro kuko bizagera ku rubyiruko ibihumbi 147, harimo abakobwa ibihumbi 79 bagomba gusobanukirwa bagafata ingamba zibageza eho hazaza bifuza.”

Minisiteri y’urubyiruko itangaza ko bifuza ko ibigo by’urubyiruko bigera ku murenge, kugira ngo urubyiruko rurusheho kwiga no guhura mu kwirinda ibirwugarije, icyakora ngo mu gihe ubushobozi bwa Leta butaraboneka, bifuza ko ubumenyi buri mu kigo kimwe mu karere busaranganywa mu mirenge hakoreshejwe ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka