Abakobwa bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bahawe imbabazi

Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.

Abahawe imbabazi
Abahawe imbabazi

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfugwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, yatangarije KigaliToday ko barekuwe ku mbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatanze ku mfungwa 12 zahamwe n’ibyaha binyuranye.

Abandi bahawe imbabazi bagahita barekurwa SSP Gakwaya avuga ko harimo abana bo mu igorororero rya Nyagatare batanu, batsinze amasomo neza.

Ati “Ku Cyumweru baratashye kuko bahawe imbabazi nyuma yo kwandikira Perezida wa Repubulika bamusaba imbazi ku cyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, bavugaga ko yatwaye umugabo w’umwe muri bo”.

Abo ni Umuhoza Tonny, Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu na Kamanzi Cyiza Cardinal bari bamaze imyaka ibiri n’amezi umunani bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhohotera mugenzi wabo, bagakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Aba bafunguwe nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Plz, muturebere neza niba nta kimenyane kiri muri RCS, PARIKE ninkiko:
Abayobozi nabasitari bikoza muri gereza bagahita bavamo kandi ibyaha byabo biremereye.
Ariko ba birenge bo bagatinda.
Aba bakobwa bavuyemo gute vuba mu gihe hari abafunzwe mbere yabo bakirimo?
Urwego ruzabikurikirana sinzi aho ruzava ariko Chama turayizeye.

Musinyonge yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Hari.umwana.womurigicu
Mbi.yariyaraguze.inka?
A.yifatikanyije.namusaza
We.barimisha.biranga...
A¿yifatira(icemezo.coku
Yiba.+atabyumvikanyije.
Namusazawe.byabaye.
Kumunsiwe.jo?Tariki<
13/11/2022/bwarisatanu.
zakumanwa^uwomwana
yitwa/dusenge.dusenge¡
kukonarabatinzwa(iseyitwa*ramwende?irindi<yitwa×citefano
akagari cyamuganga¿
umurenge.mukarajye

nsengimana yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka