Imwe mu miti yakorwaga n’icyari IRST igiye kugarurwa ku isoko

Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.

Abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bizifashishwa mu gukora imiti
Abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bizifashishwa mu gukora imiti

Ni umushinga biyemeje gukora ku bufatanye n’umuryango FXB, ukazazana ubushobozi ndetse n’abahinzi bazatozwa guhinga ibimera bikenewe, imiti nimara kuboneka uyishyire ku isoko. Abahinzi bazakomeza gufashwa buke buke kuzagera aho bishingira inganda zabo bwite, cyane ko ku ikubitiro bazakorana n’abatekinisiye ba NIRDA, bakanifashisha imashini zayo.

Ubundi mu miti yakorwaga na IRST harimo uwavuraga rubagimpande bitaga Rusendina kuko wakozwe hafatiwe ku rusenda, hakabamo n’ivura inkorora ari yo Batankor (wakozwe hafatiwe ku kimera bita ikibatana) na Tusinkor (wakozwe hafatiwe ku nturusu).

Hari kandi n’uwavuraga indwara z’uruhu bitaga Calendular, uwavuraga indwara zo mu muhogo bitaga umuravumbolide, uvura inzoka za amibe bitaga castamibe, n’iyindi.

Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo, ati “Dufite imiti igera muri 12 yagurishwaga kera, ni yo tugiye guheraho, buke buke tukazagenda tuyisubiza ku isoko.”

Yungamo ati “Hari n’indi mishya twatangiye kwiga hamwe n’abashakashatsi bacu, ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda na yo turi kugenda tunononsora neza, duteganya kuzazana ku isoko mu myaka iri imbere. Tuzayiha abantu bafite ubushobozi bwo kuba bayitunganya, tubahe ubumenyi, noneho bayitunganye hanyuma ijye ku isoko.”

Muri uyu mushinga bafitanye na FXB mu gihe cy’imyaka itatu uhereye muri Gashyantare 2023, bazahera ku miti yo kwisiga nk’uvura rubagimpande n’isukika, urugero nk’uvura inkorora. Icyakora barateganya gukora n’imiti inyobwa nk’icyayi izakorwa hifashishijwe ibyatsi binyuranye harimo umwenya, umucyayicyayi n’ibindi, ishobora gufasha uwayinyoye gukira indwara zimwe na zimwe cyangwa ikamurinda kubyibuha bikabije.

Laboratwari ya NIRDA ni yo izifashishwa mu gukora imiti
Laboratwari ya NIRDA ni yo izifashishwa mu gukora imiti

Abumvise iby’uyu mushinga bashimye kuba noneho n’Abanyarwanda bagiye gutangira gukora imiti bahereye ku bimera, kuko ngo nta kabuza bizafasha mu kugabanya amafaranga yagendaga mu kugura imiti iva hanze y’u Rwanda. Ngo bizanafasha guhanga imirimo.

Stanley Nsabimana, umuyobozi w’urugaga rw’aba ‘Pharmaciens’ ati "Uyu mushinga ufitiye Igihugu akamaro muri rusange, kuko amafaranga gitanga ku miti iva hanze ari menshi cyane."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IRST kera yakoraga ibintu byiza pe

iganze yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka