Inzozi Lotto yazanye imikino mishya, ivugurura iyari isanzweho

Ikigo giteza imbere Tombola ya Inzozi Lotto, Carousel Ltd, cyatangije imikino ibiri mishya yiswe WATATU na KARAGA, kinavugurura iyari isanzweho kugira ngo cyongere amahirwe yo gutsindira amafaranga menshi.

Thierry Nshuti asobanura ibishya muri Inzozi Lotto
Thierry Nshuti asobanura ibishya muri Inzozi Lotto

Mu gihe kirenga umwaka umwe Tombola ya Inzozi Lotto imaze ikorera mu Rwanda, yateje imbere imikino ya Quick Lotto, Jackpot, Quick Ten na Igitego Lotto bakina bakanda *240# muri telefone, cyangwa bagakoresha urubuga www.inzozilotto.rw, cyangwa kugana abajenti (agent) b’icyo kigo.

Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd, Thierry Nshuti, yabanje gusobanura impinduka zakozwe ku mikino ya Quick Lotto na Igitego Lotto isanzwe itanga ibihembo buri munsi ku muntu wayitsinze.

Nshuti avuga ko kuri Quick Lotto umuntu yategaga atanze amafaranga nibura 300Frw ku itike imwe, ariko ubu gukina birahera ku mafaranga 100Frw, n’ubwo nta butumwa uwatsinze ahabwa kuri telefone, kereka agiye kubaza umwajenti(agent).

Yatangarije abakina muri Quick Lotto ko igihe cyo gutegereza ibisubizo kugira ngo umuntu amenye niba yatsinze, cyagabanutse kiva ku minota 10 kugera kuri 5.

Nshuti avuga ko umuntu watsinze muri Quick Lotto (iyo yahuje umuhare wategewe n’uwo atomboye), igihembo ahabwa yagikubirwaga inshuro 15 z’ayo yatanze ku itike, ariko ubu ngo agiye kujya akubirwa inshuro 25.

Umukino wa Igitego Lotto na wo usanzwe utangwaho 47% by’amafaranga abantu bose bakinnye bawutanzeho ku munsi, na wo wajemo impinduka kuko ngo abatsinda babaye batatu aho kuba umuntu umwe.

Icyakora amafaranga agurwa itike muri uyu mukino usanzwe utanga ibihembo buri saa kumi n’imwe z’umugoroba, yavuye kuri 200Frw agirwa 300Frw kugira ngo abatsinze bahabwe amafaranga atubutse nk’uko bisanzwe.

Imikino mishya yiyongereye muri Tombola ya Inzozi Lotto

Nshuti yakomeje asobanura iby’imikino ibiri yitwa WATATU na KARAGA, ngo yari isanzweho mu bihugu byateye imbere mu mikino y’amahirwe.

Uburyo bwa mbere bwo gukina KARAGA ni ubwo guhitamo umubare umwe mu rutonde rw’imibare 37 kuva kuri 0-37, nyuma y’iminota itanu umuntu akaba amenye ko yatsinze, yajya guhabwa igihembo agakubirwa inshuro 30 z’ayo yaguze itike.

Uburyo bwa kabiri bukaba ubwo guhitamo agace kamwe muri dutandatu tugizwe n’inyuguti A,B,C,D,E,F, uwatsinze agakubirwa inshuro enye amafaranga yaguzwe itike.

Uburyo bwa gatatu ni ubwo guhitamo imwe mu maduzeni atatu ari yo 1-12, 13-24, 25-36, igihembo kikaza kuba cyikubye inshuro ebyiri z’amafaranga yaguzwe itike.

Uburyo bwa kane bukaba ubwo guhitamo umubare ugabanyika na kabiri cyangwa uw’igiharwe (utagabanyika na kabiri), ndetse hakaba n’uburyo bwa gatanu bwo guhitamo umubare uri mu ibara ry’umukara cyangwa iry’umutuku.

Iyo mikino yombi ikaba ihesha umuntu gutombora amafaranga yikubye inshuro imwe n’igice by’ayo yatanze ku itike yaguze.

Amafaranga make umuntu atanga atega mu mukino wa KARAGA ni 200Frw, amenshi ashobora no kugera ku 10,000Frw.

Uwifuza gukina KARAGA agana umwajenti wa Inzozi Lotto kuko baba bafite akamashini kabugenewe, cyangwa akajya ku Irembo kuko na bo bagira ikoranabuhanga ryitwa Iteme rikorana na Inzozi Lotto.

Nshuti ati "Tekereza kuba umuntu yavuga ati ’umubare uri butsinde ni 10, agatanga ibihumbi 10Frw, mu minota itanu gusa ukaba ubonye ibihumbi 300Frw, ni bwa buryo bwo kugira ngo abantu bakina muri Inzozi Lotto amafaranga babona agume yiyongere umunsi ku wundi".

Yakomeje asobanura ibijyanye n’umukino wa WATATU, na wo uha umuntu uburyo butanu bwo gutsinda, aho ubwa mbere umuntu ahitamo imibare itatu ikurikirana mu rutonde rwo kuva kuri 0-9, akava ku muto agana ku munini cyangwa ku munini agana ku muto.

Nshuti avuga ko mu gihe iyo mibare itatu ikurikiranye bigahura n’urutonde rw’iyategewe mu mukino, uwakinnye aba yatsinze, akaba akubirwa inshuro 150 z’ayo yatanze ku itike.

Mu gihe iyo mibare itatu ihuye ariko idatondekanye kimwe n’iyategewe muri tombola, uwakinnye akubirwa inshuro 20 z’ayo yatanze ku itike.

Mu gihe umuntu yahuje imibare ibiri muri itatu yategewe, ngo ahabwa igihembo cyikubye inshuro 10 z’itike yaguze, naho mu gihe yahuje n’umubare wa mbere gusa agakubirwa inshuro imwe n’igice z’ayo yatanze.

Amafaranga make umuntu ashobora gutangiriraho muri uyu mukino wa WATATU ni 300Frw kugera ku bihumbi 10Frw, akoresheje gukanda *240# kuri telefone, cyangwa kujya ku mwajenti, cyangwa gukoresha urubuga rwa Inzozi Lotto.

Nshuti avuga ko bazamuye amafaranga abantu batsindira
Nshuti avuga ko bazamuye amafaranga abantu batsindira

Umuyobozi wungirije wa Carousel avuga ko abasaga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ari bo bakinnye muri Inzozi Lotto kuva aho itangiriye muri 2021, hakaba haratanzwe ibihembo by’amafaranga agera kuri miliyoni 750Frw ku bagiye batsinda.

Yungamo ko uretse umusanzu wa miliyoni 200Frw iyo tombola imaze gutanga mu guteza imbere Siporo mu Rwanda, amafaranga abakiriya batomboye na yo yavanyweho 15% by’umusoro wa Leta.

Ati "Tubonye amafaranga menshi ibikorwa remezo byakwiyongera, Iterambere ryabaho, abatoza baboneka, impano zakusanywa, yafasha kubona ibikoresho, ni muri urwo rwego twagize ibyo tugenda duhindura mu mikino kugira ngo turebe uburyo abantu bayikunda kurushaho".

Carousel ivuga ko umuntu ufite munsi y’imyaka 18 y’amavuko atemerewe kwitabira imikino ya Inzozi Lotto, ndetse ko n’uwujuje iyo myaka cyangwa uyirengeje na we asabwa gukina mu rugero, kugira ngo yirinde gukenesha umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka