Mozambique: Ushinzwe igenamigambi rya gisirikare muri EU yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Umuyobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ushinzwe ibijyanye n’igenamigambi rya gisirikare, Admiral Herve Blejean, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu karere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, aho yari aherekejwe n’umuyobozi muri EU, ushinzwe ibikorwa byo guhugura Ingabo za Mozambique, Brig Gen Comodore Martins de Brito.

Bakigera ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia, bakiriwe n’umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Major Nkubito Eugene, abasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice u Rwanda rwamaze kwigarurira.

Gen admiral, Herve Blejean yashimye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Ingabo zihuriweho mu Ntara ya Cabo Delgado, yaba Ingabo za Mozambique, inzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’Ingabo zaturutse mu muryango wa SADC (SAMIM).

Yavuze ko ibikorwa zimaze gukora byatanze umusaruro ushimishije, nko gucyura abari baravanywe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba.

Yongeyeho ko Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ushima kandi wiyemeje gukomeza gushyigikira ibikorwa bihuriweho mu kwimakaza amahoro arambye muri Cabo Delgado.

Umwaka ushize nibwo Umuryango EU wemeje inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (asaga Miliyari 20 z’Amafaranga y’u Rwanda) yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Ni inkunga yemejwe, ubwo inama y’u Burayi yafataga icyemezo cyo kunganira ubutumwa bwa gisirikare bw’ibihugu bitanu, birimo Bosnia & Herzegovina, Georgia, Lebanon, Mauritania n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Ni inkunga izatangwa binyuze mu Kigega cyashyiriweho gutera inkunga ibikorwa bigamije amahoro, EPF, cyashyizwemo mu 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka