Rubavu: Abahinzi b’icyayi barasaba gukurirwaho imisoro bakwa ku butaka butari ubwabo

Abaturage bahinga icyayi mu Mirenge ya Nyundo na Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baravuga ko basabwe kwishyura imisoro y’ubutaka bwa Leta buhinzeho icyayi mu bishanga, bakifuza ko iyo misoro yakurwaho kuko igihe icyo ari cyo cyose Leta yashakaubwo butaka bayibusubiza.

Basaba gukurirwaho umusoro w'ubutaka bwo mu bishanga kuko ari ubwa Leta
Basaba gukurirwaho umusoro w’ubutaka bwo mu bishanga kuko ari ubwa Leta

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu batangiye guhamagarwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kibasaba kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka bafite.

Bamwe babwiwe ko bafite umwenda w’umusoro urenga miliyoni ebyiri, abandi eshatu, mu gihe hari n’abavuga ko imisoro basabwa iruta kure imitungo batunze.

Hitimana Gregoire ni umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Nyundo akaba yarasabwe kwishyura umusoro wa miliyoni n’igice, ariko hajyaho ubukererwa umwenda ukaba miliyoni ebyiri zirenga.

Agira ati “Iby’umusoro nabimenye tariki 26 Kmena 2021, ubwo nahamagawe n’umukozi wa RRA ambaza ibirarane by’umusoro mfite, mubwira ko nta birarane by’imisoro uretse akabanza gato kandi ntabirarane mfite. Yatangiye kubwira ibibanza mfite ntarasorera muhakanira ko ntabyo, ansaba kujya ku murenge bakamfasha, nibwo nagezeyo batangira kubwira ubutaka budasoreye, nsanga ni aho duhinga icyayi”.

Hitimana avuga ko ubutaka asabwa gutangira umusoro ari ubuteyeho icyiyi kandi bukaba buri mu gishanga, ibintu avuga ko binyuranye n’amategeko avuga ko ibishanga ari ibya Leta.

Agira ati “Ibyayi ni ibyacu, imbuto ni iyacu, ariko ubutaka ni ubwa Leta, igihe yashakira ibonye umushoramari urenze icyayi yahasubirana. Ntitwiyumvisha ukuntu dusabwa gusorera ubutaka butari ubwacu kuko n’umubitsi w’impapuro yatubwiye ko kuduha ibyangombwa byo mu gishanga habaye kwibeshya ndetse bamwe muri twe ntabyo bahawe”.

Iki kibazo cy’umusoro wakwa abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu, abahinzi bafite icyayi mu karere ka Rutsiro bo bavuga ko ntacyo bafite, Hitimana avuga ko nyirabayazana ari ababaruye ubutaka.

Ati “Ababaruye ubutaka ni bo bakoze amakosa, kuko ubwo nari ku Murenge wa Kanama bambwiye ibibanza ngomba gusorera nkasanga byanditsweho inganda, ubukerarugendo ahandi ubukungu aho kwandika ko ari ubutaka bukorerwaho ubuhinzi”.

Nsengimana Jonathan, umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi b’icyayi cya Pfunda, avuga ko icyo kibazo bagishyikirijwe n’abanyamuryango kandi bagikoreye ubuvugizi ku karere binyuze mu nama njyanama.

Agira ati “Twakiriye ikibazo cy’abahinzi b’icyayi kandi tubona ko amakosa yakozwe mu gihe cyo kwandika ubutaka, aho ubuhinzeho icyayi bwagiye bwandikwaho ubukerarugendo, inganda n’ubukungu bituma RRA ibubarira imisoro iri hejuru. Gusa iki kibazo twakibonye mu Karere ka Rubavu kuko muri Rutsiro tuhafite abahinzi b’icyiyi ariko bo nta kibazo bafite”.

Umwanzuro w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye tariki 29 Kamena 2021 yasabye ubuyobozi bw’ako karere gukosora amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka ku nyito yahawe imikoreshereze y’ubutaka itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Rubavu, aho ibyangombwa by’ubutaka bwanditsweho ubukerarugendo, inganda, n’ibindi mu by’ukuri ari ubutaka bwagenewe ubuhinzi.

Inama njyanama yasabye ko abaturage bafite ibyangombwa biriho amakosa bigomba gukosorwa kandi abaturage ntibagire andi mafaranga bacibwa, kuko amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka.

Umwanzuro ugira uti “Mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe umwanzuro ufatiwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukemure ibibazo byose by’abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka byahawe inyito itandukanye n’igishushanyo mbonera, bubarinda guhora basiragira mu buyobozi kandi bakabikora nta kiguzi cya serivisi basabwe, ndetse bakurirweho imisoro yose yabanditsweho mu gihe ubutaka bwabo bwahawe inyito y’imikoreshereze yabwo itajyanye n’igishushanyo mbonera”.

Kigali Today yamenye ko abaturage barenga 200 bafite iki kibazo, n’ubwo bandikiye inzego zitandukanye ngo iyi misoro ntirakurwaho, bakavuga ko aho gutanga iyi misoro bareka guhinga icyayi kuko amwe mu mafaranga bishyuzwa ku mwaka batayasoroma mu cyayi mu mwaka, ibintu bavuga ko baba bakorera mu gihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka