U Rwanda rwatangiye gukingira abagororerwa Iwawa

Abantu 300 bagororerwa ku kirwa cya Iwawa bahawe urukingo rwa mbere rwa Covid-19. Ni inkingo zahawe 20% z’abagororerwa kuri iki kirwa bangana na 300 mu bantu 1621 bari kuhagororerwa.

Dr. Nshimiyimana Jean Damascène uyobora ikigo ngororamuco cya Iwawa yatangarije Kigali Today ko abakingiwe ari abarengeje imyaka 40 kimwe n’abafite uburwayi budakira nka hepatite, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zidakira zatuma bazahazwa na Covid-19 baramutse bayirwaye.

Uwayezu Jean Claude ugororerwa ku kirwa cya Iwawa avuga ko bajyaga babona kuri televisiyo Abanyarwanda bakingirwa bakibaza igihe na bo bazakingirwa, bashima kuba iyi gahunda yabagezeho.

Agira ati "Ndumva nishimye kuko nizeye ko ntazahazwa na Covid-19 ndamutse nyirwaye, najyaga mbona kuri Televisiyo abantu bakingirwa nkibaza igihe nanjye nzakingirirwa. Kuba mpawe urukingo rwa mbere birampa icyizere cyo kuyitsinda."

Bandikaga umwirondoro w'abagomba gukingirwa
Bandikaga umwirondoro w’abagomba gukingirwa

Ikirwa cya Iwawa gicumbikiye abantu 1621 barimo kugororwa no kwigishwa imyuga. Kuba baba hamwe bishobora gukurura ibyago hagize uwandura Covid-19.

Dr. Nshimiyimana avuga ko ibikorwa byo gukingira bizakomeza hakurikijwe uko inkingo zizagenda ziboneka, bakaba bakomeje kwirinda ko Covid-19 yagera mu bagororerwa kuri iki kirwa.

Avuga ko ibikorwa byo gusura abagororwa Iwawa bishobora kuzasubukurwa mu gihe inkingo zaboneka bagakingira benshi hejuru ya 60%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka