Tanzania: Abantu batanu baguye mu kurasana kwatewe n’uwari witwaje imbunda

Umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Dar es Salaam muri Tanzania, ubwo yageragezaga kwinjira akoresheje imbunda.

Abayobozi batangaje ko uwagabye igitero afite ubwenegihugu bwa Somaliya kandi mu kurasana n’inzego z’umutekano yishe abapolisi batatu n’umuzamu wa Ambasade.

Impamvu y’igitero n’abari kumwe cyangwa bamwohereje ntiyahise imenyekana.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko yababajwe n’iki gikorwa, agira ati "Mbabajwe cyane n’Abapolisi n’imiryango y’Abasirikare bahasize ubuzima nyuma y’uko umuntu witwaje imbunda yabateye mu gace ka Salenda, i Dar es Salaam."

Perezida wa Tanzania yasabye inzego z’umutekano gukora iperereza hakamenyekana abari inyuma y’iki gitero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka