U Rwanda rwemerewe ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora inkingo

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwongeye gutera intambwe mu gikorwa cyo gukora inkingo za Covid-19 nyuma yo kwemererwa guhabwa ikoranabuhanga rya mRNA n’ikigo cya BioNTech cyakoze urukingo rwa Pfizer.

U Rwanda na Sénégal bemerewe iri koranabuhanga nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame n’ibigo bitandukanye harimo na BioNTech yo mu gihugu cy’u Budage.

Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cy’u Budage kuva tariki ya 26 Kanama 2021 mu nama izwi nka G20, igamije kongera ishoramari muri Afurika, mu nzego z’abikorera.

Muri iyi nama rimwe mu ishoramari ryagaragajwe harimo no gukora inkingo za Covid-19 ikomeje kuzambya ubukungu n’ishoramari ku isi, mu gihe umugabane wa Afurika ukiri hasi mu gutanga inkingo aho abamaze gukingirwa batarenze 2%.

Inganda eshatu muri Afurika zemerewe gukora inkingo harimo uruganda ruri muri Sénégal, u Rwanda na Afurika y’Epfo.

U Rwanda rukaba rugeze kure ibikorwa byo kwitegura gukora inkingo kimwe mu byari bitegerejwe akaba ari ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora inkingo.

Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa Kamena 2021 yatangaje ko umugabane wa Afurika ukeneye kwikorera inkingo kugira ngo ubone izihagije, aho gutegereza izivuye mu bindi bihugu.

Yagize ati "Biroroshye Afurika igomba kuba umufatanyabikorwa ungana n’abandi bose bo ku Isi cyane iyo bigeze ku gukora inkingo aho gutegereza inkingo ziturutse aho hantu bazikorera."

Perezida Paul Kagame avuga ku nkingo zizakorerwa mu Rwanda yavuze ko bizaba ari umwihariko.

Ati "Tuzaba turi mu hantu ku mugabane hazakorerwa inkingo, twakoranye n’inganda zifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga rya mRNA, iri ikoranabuhanga rishya rikoreshwa mu bintu byinshi, mu buhinzi cyangwa ku bindi byorezo. Twamaze kuganira n’abafite iryo koranabuhanga turi kuganira n’abantu bazatanga inkunga mu buryo bw’amafaranga ndetse ndatekereza ko mu mezi make dushobora gutangira gukora ibitarigeze bibaho."

mRNA u Rwanda rwemerewe ni uburyo bushya buri kwifashishwa mu ikorwa ry’inkingo z’indwara zandura zirimo na COVID-19.

mRNA ni bwo buryo inkingo z’Abanyamerika zirimo Moderna na Pfizer zakozwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka