U Rwanda rwashyikirije u Burundi babiri bakekwaho ubujura

Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho kwiba amafaranga bagahungira mu Rwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabashyikirije u Burundi ku mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi butangaza ko bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga.

Abafashwe ni Gahimbare Jux w’imyaka 26 na Ruvuzimana Gerard w’imyaka 32 y’amavuko. Bafatiwe mu Bugarama mu Karere ka Rusizi bafite ibihumbi 4 by’amadorali ya Amerika, miliyoni 8 z’Amarundi, ibihumbi 205 by’amafaranga y’u Rwanda hamwe n’amafaranga 500 yo muri Congo Kinshasa.

Abafashwe bashyikirijwe u Burundi nyuma y’ibiganiro biherutse kuba bigahuza Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi Col Remy Cishahayo hamwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda Kayitesi Alice ndetse u Burundi bugashyikiriza u Rwanda abantu bahafatiwe.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uratanga icyizere hagendewe ku bikorwa byo guhana abanyabyaha. Mu mpera za Nyakanga 2021 u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda muri Nzeri 2020, mu Murenge wa Ruheru, mu ishyamba rya Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka