Abaturage bo mu karere ka Rusizi bemeza ko urwego rw’amabanki rumaze gutera imbere ndetse abaturage benshi basigaye bashobora gukorana nayo bitandukanye na mbere aho wasangaga amabanki aganwa n’abakire gusa.
Kaporali Niyonzima na Karisa babaga muri FDLR n’imiryango yabo batahutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 15/01/2013 bavuye muri kongo. Binjiriye ku mupaka wa Rusizi ya kabiri bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.
Abakekwaho kugira uburwayi bwo mu mutwe 15 bo mu karere ka Rusizi bafashwe ku mugoroba wa tariki 14/01/2013kugira ngo babajyane kubavuza i Ndera.
Imirimo yo kubaba ikiraro cyo ku mupaka wa Rusizi ya mbere gihuza akarere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo igeze kure.
Ubwo abashinzwe kugenzura isuku mu karere ka Rusizi bakomezaga igikorwa cyo kureba aho isuku igeze ishyirwa mu bikorwa, kuri uyu wa 10/01/2013, baje kugwa ku inzu icumbikira abantu ariko itazwi mu murenge wa Kamembe ihita ifungwa.
Nsabiyumva Erneste w’imyaka 36 wo mu murenge wa Muganza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kamembe akurikiranweho urupfu rw’umwana w’uruhinja ubwo yageragezaga kumuca ikirimi hanyuma bikamuviramo urupfu.
Umukobwa w’imyaka 20 witwa Nkejuwimye Gentille wo mu murenge wa Gihundwe yahamagawe n’umuhungu kuri telefone amusaba kuza bakabana, ariko ubwo nyamukobwa yazingaga utwe yageze aho umuhungu atuye aramubura ahamara iminsi igera kuri ibiri amutegereje.
Umusore w’imyaka 33 witwa Kayisire Theogene yatemaguwe n’umusaza witwa Rugiramavuga Emmanuel w’imyaka 50 wo mu murenge wa Kamembe, ahagana saa munani z’ijoro rishyira tariki 09/01/2013, ubwo yamusangaga mu ifuru ye agiye kwiba amakara ye.
Abagize ikipe ya tekiniki y’umuryango FPR ku rwego rw’igihugu n’abayobozi b’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, abakuriye umuryango n’abashinzwe iyamamaza matwara mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi, baremeza ko umuryango FPR-Inkotanyi ufite imigambi mishya yo kwihutisha itera mbere mu Rwanda.
Abandi barwanyi bo mumutwe wa FDLR bagera kuri 47 muri bo harimo abasirikare 13, abagore icyenda n’abana 25, batahutse baturutse muri zone ya kabare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuwa 05/01/2013.
Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusizi baratangaza ko iminsi mikuru isoza umwaka yaje nta mafaranga bafite bityo bakaba batarishimye nkuko bari basanzwe babigenza.
Mukeshimana Pascal wo mu murenge wa Kamembe yafashwe ahagana saa cyenda z’ijoro tariki 31/12/2012 arangije kubaga inka ebyiri mu rugo iwe kandi bitemewe.
Emmanuel Nzakizwanayo wo mu karere ka Nyamasheke Mu murenge wa Cyato, yafatiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ashaka kwiyahura, nyuma y’uko inzego z’umutekano zamuhigaga azira kwiba ibizingo by’insinga za EWSA.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari, Habyarimana Marcel, yasabye abagize inteko rusange y’abagore muri ako karere gushyigikira gahunda ya Hanga Umurimo nk’ imbarutso y’iterambere.
Musabyimana Yohani w’imyaka 44 ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano ariko akaba atuye mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Hangabashi mu karere ka Rusizi yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pisitori irimo n’amasasu yayo 6.
Mukandabunga Cecile w’imyaka 24 y’amavuko wo mu kagari ka Burunga, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yafatiwe ku kiyaga cya Kivu afite umwana we w’uruhinja agiye kwiyahura mu gitondo cya tariki 28/12/2012.
Nyuma yo kutishimira umwanya wa 27 akarere ka Rusizi kegukanye mu mihigo y’umwaka ushize, itsinda ry’abatekinisiye b’akarere ka Rusizi bakoze inama yo kurebera hamwe uko imihigo y’uyu mwaka yakwihutishwa kugira ngo izarangire hakiri kare.
Polisi ishinzwe kurwanya magendu yafashe amakarito 30 ya divayi itukura (red wine) ya magendu yari atwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado saa 05h30 tariki 26/12/2012 iyavanye ku mupaka wa Rusizi ya mbere iyajyanye i Kigali.
Abakozi bubaka isoko ry’abashoramari riri mu murenge wa Kamembe bakoze imyivumbagatanyo bavuga ko bamaze amezi ane badahembwa. Ngo Gasana Pascal ushinzwe kubahemba amaze iminsi ababeshya ngo arabahemba ariko byagera ku munsi yababwiye akababwira ngo bazagaruke.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe hafungiwe umusaza witwa Habiyaremye wo mu murenge wa Rwimbogo akekwaho gufata umwana w’imyaka 13 ku ngufu.
Mu bantu 23 bafatiwe mu mukwabo wabaye mu mujyi wa Rusizi tariki 25/12/2012 harimo 19 badafite ibyangombwa. Harimo n’abagore 4 bafatanywe urumogi aho bari bararuhinze mu mirima yabo.
Abivuriza ku bitaro bya Gihundwe biri mu karere ka Rusizi bavuga ko muri iki gihe serivise bitanga zavuguruwe bitandukanye na mbere ubwo hari abaforomo n’abaganga banengwaga kurangarana abarwayi.
Abagabo barindwi bo mu karere ka Rusizi bafungiye kuri station ya Polisi ya Muganza bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Samvura Yohani bamuziza kuba ngo ari umurozi.
Abakaporari babiri: Ntezimana Emmanuel na Ntawumenyiryayo; n’umu sordant umwe bitandukanyije n’umutwe wa FDLR bageze mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 21/12/2012.
Bamwe mu bahahira n’abacururiza mu isoko rya Kamembe mu Karere ka Rusizi bavugako imyiteguro y’iminsi mikuru isoza kandi ikanatangira umwaka, idashyushye nk’uko bisanzwe kubera ibura ry’amafaranga kubahaha n’ubwo ibiciro by’ibicruzwa byagabanutse.
Umukecuru Mukandori Costasiya yatwawe n’umugezi wa Nyagahanga ubwo yari avuye ku isoko rya Mwezi, mu murenge wa Karengera ho mu Karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/12/2012.
Umuyobozi w’a karere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, arahamagarira ba rwiyemeza miririmo batsindiye kwishyuza imisoro muri ako karere gukora iyo bwabaga kugira ngo hagaragare umusaruro ushimishije.
Bashinguriki Damascene w’imyaka 21 wo mu murenge wa Gihundwe na mugenzi we Mwitirehe Baritazari w’imyaka 32 nawe wo muri uwo murenge bafatanywe udupfunyika 14 tw’urumogi ahagana mu masaa tanu z’amanywa zo kuwa 16/12/2012.
Abasore n’inkumi bo mu Karere ka Rusizi barangije amashuri yisumbuye ubu bakaba bari mu Itorero baravuga ko iyi soko bayikuyemo byinshi byiza bizaba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.
Nyuma y’ibyumweru 2 mu mujyi wa Kamembe hakozwe isuzuma ry’isuku, tariki 14/12/2012 hakozwe irindi suzuma maze hafungwa akabari kitwa NZANGA Na BISU aho igenzura ryasanze umusarani bakoresha ubangikanye n’aho batekera ibiryo ndetse n’ibikoresho bikaba nta suku bifite.