Abagana ibitaro bya Gihundwe bahamya ko basigaye bahabwa serivise nziza

Abivuriza ku bitaro bya Gihundwe biri mu karere ka Rusizi bavuga ko muri iki gihe serivise bitanga zavuguruwe bitandukanye na mbere ubwo hari abaforomo n’abaganga banengwaga kurangarana abarwayi.

Abaturage baje kwivuza kuri ibyo bitaro tariki 24/12/2012 bemeje ko babona harabaye kwivugurura cyane cyane ahavugwaga ibibazo nko muri serivise yo kubyaza ( maternite), kwakira ababigana n’ahandi.

Umudamu witwa Mukangoga Thancilla avuga ko yari yarigeze kuhazana umugore aje kuhabyarira umwaka ushize wa 2011, abona ibintu bitameze neza, ariko ngo ubwo yahageraga muri week end ishize, yatunguwe no kwakirwa neza no gukurikiranwa n’abaganga.

Ngo ibyo byerekana koko ko imikorere yahindutse ndetse n’abaganga baza kenshi gukurikirana abarwayi, kandi imiti bakayibonera igihe, bashaka kugira n’icyo basobanuza bakabona ubasobanurira.

Imbangukiragutabara yo ku bitaro bya Gihundwe.
Imbangukiragutabara yo ku bitaro bya Gihundwe.

Uwitwa Mpakaniye Emmanuel nawe yatubwiye ko yatangajwe n’uko bamwakiriye neza, bitandukanye n’uko yari asanzwe yumva banenga serivise zihatangirwa, nyama dore ko n’abakozi abona barahinduye imyumvire ku buryo ngo hari bagenzi be bavuga ko batangiye ku bibonamo.

Kimwe mu byo ibi bitaro bya Gihundwe byahereyeho mu kuvugurura serivise bitanga, harimo no gushyiraho umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abagana ibitaro bya Gihundwe.

Hitayezu Florien ushinzwe kwakira no kuyobora ababigana avuga ko yishimira ko abaza basigaye bagaragaza ikinyabupfura ndetse benshi bakaba baratangiye kujya baza batikandagira kuko bazi ko imikorerere yahindutse.

Uyu mukozi ariko asaba abagana ibitaro bya Gihundwe ko bajya baza bitwaje ibyangobwa bisabwa mu kwivuza ndetse no kubahiriza uko baba bagomba gukurikirana hakurijwe uko baje.

Umuyobozi mushya w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide, avuga ko bafite umugambi wo kunoza serivise baha ababagana kurushaho kandi mu rwego rwo gukorera mu mucyo ngo aho umukozi akorera hose hari ibimuranga na nimero umugannye ashobora kwiyambaza, aramutse atanyuzwe na serivise yari agiye gusaba.

Ibitaro bya Gihundwe biherereye mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bikaba byakira abaturage bagera ku 150 ku munsi, bikaba byaratangiye gukora mu mwaka 1995.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka