Rusizi: Gutangira umwaka ngo ntibyabagendekeye neza nk’uko bisanzwe
Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye ho mu karere ka Rusizi baratangaza ko iminsi mikuru isoza umwaka yaje nta mafaranga bafite bityo bakaba batarishimye nkuko bari basanzwe babigenza.
Abacuruzi baravuga ko abakiriya babonye ku Bunani batari bahagije nk’abo babonaga mu minsi yashize. Ku bijyanye n’akaboga (inyama) naho ngo ntibaguze cyane.
Ubusazwe muri aka gace iminsi mikuru yarangwaga no kubaga inka n’andi matungo ariko uyu mwaka ntibyari byinshi ugereranije n’uko byari bimenyerewe.
Ngo kuba hamwe na hamwe mu murenge wa Bweyeye imyaka yarishwe n’imvura ni kimwe mu byatumye abo baturage batabona agafaranga yo kwizihiza iminsi mikuru. Uretse n’ibyo ariko rumwe mu rubyiruko twasanze ku gasantere ka Bweyeye rwadutangarije ko nta n’akazi ubu bafite kuburyo babona uko bizihiza umunsi mukuru neza.

Ngo kuba nta na masoko akomeye arangwa muri uwo murenge bituma batabona aho bagurisha amatungo yabo bikaba bituma amafaranga yo kwizihiza iminsi mikuru abura, urubyiruko rwo ariko ngo ntaho bagira bidagadurira kuburyo bakizihiza bonane banezerewe.
Iyo uganira n’abatuye umurenge wa Bweyeye ubona bahangayikishijwe n’ikibazo cyuko uwo murenge udakunze kwera bitewe nuko ubutaka bwaho busharira bukaba butumvikana n’imyaka kandi ariho bakagobye gukura ibibatunga bya buri munsi. Ibihingwa bihera nk’ibijumba na caloti ngo ntibibona isoko.
Abarobyi nabo ngo babuze abakiriya
Abarobyi bo bavuga ko nubwo umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu byiyongereye, umubare w’abagura isambaza n’amafi waragabanutse muri iyi minsi.
Ukwiyongera k’umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu ngo byatewe ahanini n’ingamba bafashe mu kubungabunga icyo kiyaga, zirimo no guhangana n’abarobesha imitego itemwe ya kaningini.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|