Rusizi: Yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori
Musabyimana Yohani w’imyaka 44 ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano ariko akaba atuye mu murenge wa Gitambi mu kagari ka Hangabashi mu karere ka Rusizi yafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa pisitori irimo n’amasasu yayo 6.
Uyu mugabo ubwo yafatwaga mu masaa tatu z’a mu gitondo zo kuwa 28/12/2012, yahise yemera ko yari atunze iyo mbunda kuko inzego z’umutekano zamufashe akiyifite aho yari yayambariyeho imyenda dore ko ari nto.
Agifatwa yahise abwira inzego z’umutekano ko ari umusirikare wa FDLR ariko bakoze iperereza basanga ari ibinyoma, Musabyimana avuga ko iyo mbunda yayihawe n’undi mugabo witwa Habumugisha kugira ngo bayishakishemo amafaranga bambura abaturage amafaranga.

Ubwo inzego z’umutekano zakomezaga iperereza zasanze abo bagabo bombi baragiye bandikirana ubutumwa burimo kuzimiza ku buryo Musabyimana we abisobanura neza avuga ko ari uburyo bw’amayeri bakoreshaga kugira ngo bajye kwambura abantu.
Kugeza ubu abantu 3 nibo bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe ariko hariho agatsiko k’abantu benshi bagishakishwa bafatanyije icyaha n’aba bagabo.
Nk’uko Musabyimana abitangaza ngo bafashwe bafite umugambi wo gutera umuturage umwe w’umukire atashatse kuvuga izina aho ngo bari bagamije kumwabura amafaranga.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|