Nubwo bari bafite amahane menshi arimo no kurwana, Polisi yagerageje kubahendahenda kugira ngo barebe ko babageza mu murenge wa Giheke aho bagomba gusuzumirwa kugira ngo hafatwe icyemezo kuri buri umwe wese cyo kuba yajyanwa i Ndera.

Ibyo kandi biri mu rwego rwo kugaragaza ko nubwo barwaye mu mutwe bagomba kwitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda kuko ngo iyo umuntu yamaze kumenyekanaho icyo kibazo akenshi imiryango yabo irabaheba bityo bikaba byatuma ahura n’ibindi bibazo mu gasozi dore ko aba atakiba imuhira.
Aba bakekwaho uburwayi bwo mu mutwe bafatiwe mu murenge wa Kamembe aho ngo bakunze no guteza umutekano muke mu mujyi ndetse ngo bakaba bateza n’impanuka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Eh, ko bari baratinze kubavuza ra?Aho ntiwasanga bafashemo n’abasa nabi kubera ubukene kugirango hatazagira umuyobozi mukuru ubasanga mu nzira!!