Rusizi: Umusaza wimyaka 56 araryozwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe hafungiwe umusaza witwa Habiyaremye wo mu murenge wa Rwimbogo akekwaho gufata umwana w’imyaka 13 ku ngufu.
Abaturage bavuga ko uyu musaza akemangwaho kuba yaramaze gufata ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bityo hakaba hari impungenge z’uko yaba yaranduje uwo mwana ukiri muto.
Ubwo twaganiraga na Habiyaremye tariki 24/12/2012, yatangaje ko mukuru w’uwo mwana yamubeshyeye, tumubajije icyo bapfa atubwira ko atakizi. Gusa ntahakana ko uwo mukuru we yasanze bari kumwe n’uwo mwana ari nako guhita avuga ko ngo amufashe ari kumusambanya.

Gusa ngo hategerejwe igisubizo nyakuri kizatangwa n’abaganga kuko ngo uwo mwana yajyanywe kwa muganga kugirango bamusuzume barebe nimba uwo musaza yarakoze ayo mahano koko.
Ingeso yo gufata abana ikomeje kwibazwaho n’abantu benshi kuko imaze kwiganza hirya no hino, gusa bamwe mu baturage batangaza ko bimaze kuba urujijo aho bibaza icyiza kiba mu gusambanya abana bato ndetse bigakorwa n’abasaza.
Aha abaturage bifuza ko abantu bafata abana ku ngufu bajya bafatirwa ibihano bikomeye cyane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
hara ubintu binyobera?abananiba ariboba ryosha ibintu? komuriyimisi mbona hariho abagore bigurisha !!!!kuki abobantu nimba biba vyabagoye bagiye baki gurira iyomboga atarikwinkurikizi???? ntakindi navuga ahasigaye nihubutungane bumukoreko nkukwingigo ibivuga murakoze
ok bye
kuki abagabo bakuru aribo bakunze gufata kungufu