Rusizi: Imyiteguro y’iminsi mikuru ibangamiwe n’ibura ry’amafaranga

Bamwe mu bahahira n’abacururiza mu isoko rya Kamembe mu Karere ka Rusizi bavugako imyiteguro y’iminsi mikuru isoza kandi ikanatangira umwaka, idashyushye nk’uko bisanzwe kubera ibura ry’amafaranga kubahaha n’ubwo ibiciro by’ibicruzwa byagabanutse.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2012 ari nawo isoko rya Kamembe riremeraho, Kigali Today yifuje kumenya aho imyiteguro igeze abahahira Noheli bahaha ibya nyuma, ariko abenshi mu bahahira muri iri soko bose bahuriza ko amafaranga yabuze.

Inyubako y'isoko rishya i Kamembe.
Inyubako y’isoko rishya i Kamembe.

Kubera kibazo cy’ibura ry’abakiriya, usanga n’ubonetse agiye kugira icyo agura nk’inyama kuko arizo benshi baba barwanira, nk’aho bacuruza inyama, abagacuruza bamurwanira bikagera aho hari n’abarwana bapfa umukiriya.

Muri izi mpera z’umwaka abagura benshi bibanda ku ibikoresho byo mu rugo, imyambaro, n’imitako ijyanye na noheli.

Isoko rya Kamembe ni rimwe mu masoko akunze guhahirwamo n’abantu baturutse mu bice binyuranye n’abo mu Karere ka Nyamasheke, kuko ariho barangurira ibicuruzwa. Kuba baguzi bakitabira ku bwinshi, hari abemeza ko ari ikimenyetso cy’uko n’andi masoko ahakikije nta mafaranga ariyo.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka