Ruhango: Abakora muri VUP bamaze amezi atatu badahembwa
Abaturage basaga 500 bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango baravuga ko bamaze amezi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye muri VUP, bakavuga ko babayeho nabi kuko bataye imirimo yabo yababeshagaho n’amafaranga baje gukorera ntibayabone.
Ku gihe cy’amanywa yo ku wa 04/03/3015, nibwo abaturage bakoraga muri VUP mu Murenge wa Ruhango bageze ku biro by’Akarere ka Ruhango babaza impamvu batishyurwa amafaranga bakoreye.
Naason Sebukayire, umusaza w’imyaka 67, avuga ko yaje gukora muri VUP agasiga imirima bamwatiraga azi ko agiye kubona amafaranga akazayihingisha agatera imbere, none ngo amafaranga yagiye gukorera yarayabuze akibaza uko azabaho.

Ntabugi, umupfakazi utuye muri uyu Murenge wa Ruhango, yagize ati “batubwiye ko batuzanye kuduteza imbere, ahubwo barimo kudusubiza inyuma. Nk’ubu mfite abana b’impfubyi nazindukaga mbacira inshuro none inzara irabishe abandi bavuye mu ishuri”.
Hategekimana Emmanuel uhagarariye aba bakozi yavuze ko aba bakozibabayeho nabi, kuri we akabona ikibazo gihari ari abayobozi babarangarana ntibabishyurize.
Nsanzimana Jean Paul, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango avuga ko batarangaranye aba baturage ahubwo ko gutinda guhebwa byatewe no guhindura uburyo bahembwagamo, kuko mbere aya mafaranga bayahemberwaga mu karere none bikaba bisaba kunyura muri minisiteri y’imali n’igenemigambi.

Akomeza avuga ko ikibazo ari uko urutonde bahemberwaho rumaze koherezwa rukongera rukagaruka kuko ababishinzwe baba barwujuje nabi, akizeza aba baturage ko mu gihe gito amafaranga aza kubageraho.
Aba baturage basaga 500 bakoraga igikorwa cyo guhanga umuhanda, buri mukozi abarirwa amafaranga 1200 ku munsi, amezi akaba abaye atatu batayabona.
Muvara Eric
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko KO iki kibazo kiri ahantu henshi mû Rwanda râ kandi ikibabaje aba bantu baba bafite amasezerano Yo guhemberwa iminsi cumi n’itanu.Igihe rero rumwe mu uruhande rwagannye inkiko bishobora guteza igihombo l’État.
Ngo urutonde rwujujwe nabi! ariko mwagiye mwangaja ababishoboye koko! urutonde! Ruruzuzwa; umurenge ugasinya; akarere kagasinya! Rwagera ministere rukagaruka ngo rwujujwe nabi! Ntimukisebye rwose! Ariko se Kagame azavuga ageze ryari koko?Mwagiye mukemura ibibazo by’abaturage bitaramugeraho ngo mutengurirwe imbere ye natwe twese! Erega iyo mudutera hejuru wagirango ntawe mutiya! Ayinya!