Ruhango: Umusoresha w’umurenge akurikiranyweho ruswa y’ibihumbi 10

Mbarushimana Simon w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iri mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, akekwaho gusaba umuturage ruswa y’amafaranga ibihumbi 10.

Mbarushimana ari mu maboko ya polisi guhera tariki ya 16/03/2015 mu ma saa cyenda z’amanywa, nyuma yo gufatishwa na Bikorimana Emmanuel yari yarafatiye igare guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Mbarushimana ushinzwe gusoresha mu Murenge wa Kabagali wari umaze amezi abiri afashe igare rya Bikorimana, ngo yakomeje guhamagara nyiraryo amubwira ko agomba kumuha akantu kugira ngo arimuhe.

Muri uko kumuhamagara ngo yamubwiraga ko igare rye rigomba gutanga umusoro w’ibihumbi 20, ariko ko namuha ibihumbi 15 azarimusubiza, nyir’igare aza kumubwira ko azamubonera ibihumbi 10 gusa ni uko arabyemera, undi ahita abibwira inzego z’umutekano agiye kuyamuha, nibwo yahise atabwa muri yombi.

Umukozi w’Umurenge wa Kabagali wahamije iby’aya makuru utifuje ko amazina ye agaragara yavuze ko uyu Mbarushimana atari ubwa mbere aketsweho ibi byaha byo gushaka kurya ruswa.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega ibibazo!Ko iyi si ndeba igenda irushaho gukomerera abayituye??Mwebwe murabibona mute??

HABIYAREMYE FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka