Ruhango: Abarokotse batewe inkunga y’ibiribwa, imyambaro n’amafaranga
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 babiri bo mu Kagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, batewe inkunga n’abakozi b’Umurenge wa Byimana, mu rwego rwo kubakomeza muri ibi bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside.
Muhimpundu Janvière na Twagirayezu Richard batewe inkunga igizwe n’ibiribwa, imyambaro n’amafaranga ingana n’ibihumbi 140 by’amafaranga y’u Rwanda, yakusanyijwe n’abakozi bakora mu Murenge wa Byimana.

Ubwo bashyikirizwaga iyi nkunga ku wa 10 Mata 2015, abayihawe bavuze ko bashimiye cyane abakozi b’uyu murenge, cyane cyane umutima w’urukundo bagaragarijwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko impamvu bwahisemo gufasha aba babiri ari uko batishoboye.

Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana wari uyoboye abakozi b’uyu murenge, yabwiye abagenewe iyi nkunga gukomeza kwihangana muri ibi bihe, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi haba mu bikorwa by’amikoro ndetse n’ibitekerezo.
Asaba abaturage baturanye nabo kuba hafi y’abarokotse Jenoside kugira ngo ibihe nk’ibi bajye babafasha. Asaba kandi abarokotse Jenoside ko bakomeza guharanira uko batera imbere ntibaheranwe n’agahinda.

Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|