Ruhango: Abapfakajwe na Jenoside bakorana na Femmes Développement barishimira aho bageze

Abapfakajwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, barishimira aho bagera mu iterambere nyuma y’akaga bahuye nako, bagashimira umuryango Femmes Développement wabegereye ukabafasha kwivana mu bukene.

Femmes Développement ni umuryango nterankunga wo mu gihugu cya Luxembourg, watangiye gukorana n’abapfakazi ba Jenoside 100 guhera mu mwaka w’2007, ubu bakaba bamaze kugera ku bagore 434 baturuka mu mirenge yose igize Akarere ka Ruhango.

Uyu muryango watangiye uguriza abapfakazi bapfakajwe na Jenoside amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yo kwikorera imishinga iciriritse akazishyurwa ku nyungu ntoya (ibihumbi bitatu ku mwaka). Iyo uwayahawe ayakoresheje neza arongera akagurizwa andi kugera ku mafaranga ibihumbi 250.

Abagenerwabikorwa ba Femmes Développement bahamya ko bateye intambwe igana mu iterambere.
Abagenerwabikorwa ba Femmes Développement bahamya ko bateye intambwe igana mu iterambere.

Mukarugambwa Immaculée utuye mu Kagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, avuga ko yatangiye gukorana n’uyu muryango ugitangira, akaba yarakoze umushinga w’ubuhinzi bw’imyumbati yamuteje imbere, ndetse asigaye ahinga urutoki rwa kijyambere.

Mukantayomba Patricie utuye mu Murenge wa Mwendo, we avuga ko uyu muryango wamukuye mu bwigunge bukomeye ndetse afite aho amaze kwigeza kandi abana be biga nta kibazo.

Ati “urabona dutuye mu mirenge ya kure y’icyaro, wasangaga amasambu yacu ari ibigunda gusa, none ubu twarayahinze, turi kuyabyaza umusaruro ku buryo buduhesha ishema”.

Aba bagore kandi bishimira ko mu gihe cy’iminsi mikuru abaterankunga babo bifatanya nabo bakabaha impano zitandukanye bagasusuruka.

Uwanyirigira ahamya ko abagore bafasha hari aho bamaze kugera mu nzira y'iterambere.
Uwanyirigira ahamya ko abagore bafasha hari aho bamaze kugera mu nzira y’iterambere.

Uwanyirigira Marie Solange, uhagarariye umuryango Femmes Développement mu Rwanda avuga ko nabo bishimira aho abagenerwabikorwa babo bageze bagereranyije n’uko babasanze.

Avuga ko buri mwaka abafatanyabikorwa babo baza kureba uko abo batera inkunga bahagaze n’uko ibikorwa byabo bimeze.

Ubwo bahuraga ku wa 04/03/2015, aba banyamuryango bahamirije abaterankunga babo ko bameze neza kuko imishinga yabo irimo kugenda neza.

Umuryango Femmes Développement ukorera mu Turere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka