Ruhango: Ngo kumenya gusoma, kwandika no kubara bakuze bizabafasha mu iterambere
Abantu 138 bize gusoma, kwandika no kubara bakuze babifashijwemo n’itorero ADEPER Byimana bashyikirijwe impamyabushobozi tariki ya 01 Mata 2015, bavuga ko bagiye kugana inzira y’iterambere kuko kutamenya gusoma no kwandika byari inzitizi kuri bo.
Mukagasana Epiphanie w’imyaka 67 y’amavuko, avuga ko kutamenya gusoma, kwandika no kubara byatumaga hari gahunda za Leta nyinshi zigamije iterambere atajyaga amenya, bityo ntamenye icyerekezo cye.
Mukagasana ati “nk’ubu najyaga ahantu, nkayoboza kuko ntabashaga kwisomera ibyapa, ariko ubu ndizera ko nta hantu najya ngo mpayoberwe”.

Ntamugabumwe Paul w’imyaka 36 we avuga ko ubu icyo agiye gukora ari ugashaka ibitabo by’amategeko y’umuhanda akabisoma ubundi agashakisha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko byari byaramunaniye kubera kutamenya gusoma no kwandika.
Pasteur Theogene Dukuzumuremyi ushinzwe gahunda y’abiga gusoma no kwandika muri ADEPER, avuga ko bagifite imbogamizi z’abantu bakinangira kwitabira amasomero, agasaba inzego z’ibanze kubafasha bagakora ubukangurambaga mu baturage bakagana amasomero bakigishwa, bityo intego ya Perezida y’icyerekezo 2020 ikabasha kugerwaho.

Uyu muyobozi agaragaza imbogamizi bagihura nazo zirimo kuba batagira agahimbazamusyi k’abakorerabushake, agasaba ubuyobozi kubaba hafi kugira ngo iki gikorwa gikomeze guhabwa imbaraga, kuko umusaruro ukivamo ari ingirakamaro ku gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine, yashimiye abafashe icyemezo cyo kugana amasomero, abasaba kubabera abavugizi bagatinyura abandi kugana amasomero, kuko akenshi kutiga kwabo atari bo baba barabigizemo uruhare.

Itorero ADEPER mu Rwanda ryatangije gahunda yo kwiga gusoma, kwandika no kubara ku bakuze guhera mu mwaka wa 1940, ariko biza gufata imbaraga mu mwaka 1999. Kugeza ubu ADEPER imaze kwigisha abakuze basaga ibihumbi 700 mu gihugu.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni byiza rwose
abagize amahirwe yo kugera mu ishuli nabo birabareba, dukwiye gutanga umusanzu wacu mu gukangurira abatazi gusoma kwandika no kubara kwitabira amasomero.
Tubatinyure be kwitinya! twagize amahirwe yo kugira politiki nziza y’uburezi kuri bose, kandi n’abayishyira mu bikorwa babikora neza.
Kera iyo umwana yarenzaga imyaka itandatu adatangiye ishuli, byabaga birangiye iteka ryoseee!!niho havuye umubare munini w’abatazi Gusoma. none ubu n’ufite imyaka 95 aremererwa kujya mu ishuli...!!!!!
gusoma no kwandika bituma igihugu gitera imbere cyane, twese tubikangukire