Abari abayobozi b’Akarere ka Rubavu bashoje manda yabo, baravuga ko bashoboye gutumikira abaturage nubwo batengushywe n’igihe ntibarangize ibyo basabwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiseguye ku bashatse amatike yo kwinjira mu mikino ya CHAN akayabura kubera uburiganya bw’abashaka kunguka menshi.
Nigeria yeretswe umuryango nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Guinea mu mukino wa CHAN mu itsinda C wabereye i Rubavu kuri uyu wa 26 Mutarama 2016.
Abitabiriye imurikagurisha rito ku nkengero z’ikiyaga cya Rubavu bavuga ko batunguka nk’uko bari babyiteze kubera kubura abaguzi.
Ubuyobozi bwa Polisi buraburira abagura amatike ya CHAN bakayamara ku isoko kugira ngo baze guhanika ibiciro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bushaka guca umuhigo wo kugira abitabira benshi marushanwa y’imikino ya CHAN u Rwanda rwakiriye.
Abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Rubavu bavuga ko ikibazo cy’ubuhinzi n’imyumvire bibangamira gahunda yo gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure.
Ku munsi wa mbere w’imikino yo mu itsinda rya kane (D),ikipe ya Zambia yabashije gutsinda ZImbabwe,igiyego cyatsinzwe na Isaac Chansa
Abatoza b’amakipe yitabiriye amarushanwa CHAN mu karere ka Rubavu batangaza ko biteguye neza guhatana no gutsinda mu mikino ya CHAN.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge n’Utugari yabasabye kwihutisha imihigo ikiri inyuma nk’ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahamagariye abaturage kwitabira kureba umukino uhuza Uganda na Mali utangira 18h kuko hari imodoka zibacyura n’urangira.
Kasongo Mbuyi Clement, umusirikare wa RD Congo, wafatiwe mu Rwanda ku wa 7 Mutarama 2016, yashyikirije itsinda rya EJVM kugira ngo asubizwe iwabo.
Abanyamahirwe 50 begukanye ibihembo muri Tombola ya fagitire z’imashine itanga inyemezabwishyu (EBM) mu Karere ka Rubavu bakoresheje fagitire zo m’Ukuboza 2015.
STIPP Hotel yo mu Karere ka Rubavu yari iteganyijwe kwakira amakipe ya Mali na Zimbabwe muri CHAN yafunzwe kubera umwanda.
Ku nshuro ya gatandatu, mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga (Miss) w’u Rwanda wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yashimye imyitwarire y’Abafana b’Abakongomani, nyuma yo gutsindwa n’Amavumbi mu mukino wa gicuti wabahuje.
Umupaka wa Grande Barriere urakora amasaha 24 kuwa 10 Mutarama 2016 mu korohereza abanyekongo baza kureba ikipe yabo ikinira Rubavu.
Umutoza wungirije w’ikipe ya Congo ari we Raoul Shungu yatangaje ko umukino uzabahuza n’u Rwanda uzatuma bitwara neza muri CHAN.
Ikipe ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yitegura gukina umukino wa gicuti n’Amavubi, yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane.
Mu mukino wa mbere wa gicuti wahuje Amavubi na Cameroun,amakipe yombi anganije 1-1 mu mukino wabereye i Rubavu
Abaminisitiri batatu barimo uw’Ingabo n’uw’Umuco na Siporo bakoreye uruzinduko kuri sitade y’Akarere ka Rubavu ahari kubera imyitozo y’ikipe ya Cameroun.
U Rwanda rwashyikirije Itsinda rihuriweho n’ingabo zo mu Biyaga Bigari (EJVM) abasirikare babiri ba Congo bafatiwe ku butaka bwarwo basinze.
U Rwanda rusanga ibikorwa by’ingabo za Congo mu kurwanya FDLR umwaka ushize bitaratanze umusaruro nk’uko byari byitezwe, ahubwo byabangamiye abashaka gutaha.
Abagenzi bajya hirya no hino mu ntara barasaba Leta gufatanya n’amashyirahamwe y’ingendo, gukemura ikibazo cyo kubura imodoka mu minsi mikuru.
Abarwanyi batatu ba FDLR bitandukanyije na yo ngo bashaka gutangirira ubuzima bushya mu Rwanda n’imiryango yabo.
Abana biga ku Kigo cy’Inshuke cya Key of Life mu Murenge wa Rugerero basangijwe Noheri na Kivu Serena Hotel.
Ikigo Vision Jeunesse Nouvelle kitwa ku rubyiruko cyasangiye Noheri n’abana 162 biganjemo abana bo ku muhanda bo mu Mujyi wa Rubavu.
Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Batayo 75 zasangiye Noheri n’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya batujwe mu Karere ka Rubavu.
Abikorera bo mu karere ka Rubavu barashishikarizwa gukoresha imashini mu gutanga inyemezabuguzi kuko n’ubwo 89% baziguze bose batazikoresha batanga inyemezabuguzi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu kwezi ku Kuboza abantu 828 barwaye Malariya, bagasaba abaturage gukoresha inzitiramubu mu kuyirinda.