Ikipe ya Congo izakina n’Amavubi yageze mu Rwanda

Ikipe ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yitegura gukina umukino wa gicuti n’Amavubi, yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane.

Mu masaha y’isaa Kumi nibwo iyi kipe iyobowe na Theogene Byamungu yasesekaye ku mupaka wa Rubavu, aho ihita itangira imyitozo y’uyu mukino utegura amarushanwa ya CHAN urwanda ruzakira guhera tariki 16 Mutarama 2015.

Biteganyijwe ko uyu mukino uzitabirwa nAbanyekongo benshi batuye Goma, bashaka kureba ikipe yabo bari bayiherekeje Ku mupaka bayisaba itsinzi.

Abakinnyi n'abaherekeje iyi kipe ubwo bari bacyambuka umupaka wa Rubavu.
Abakinnyi n’abaherekeje iyi kipe ubwo bari bacyambuka umupaka wa Rubavu.
Baje gukina umukino wa gicuti n'amavubi utegura amarushanwa ya CHAN u Rwanda ruzakira.
Baje gukina umukino wa gicuti n’amavubi utegura amarushanwa ya CHAN u Rwanda ruzakira.
Mu masaha y'umugoroba bahise berekeza mu myitozo kuri Stade ya Rubavu
Mu masaha y’umugoroba bahise berekeza mu myitozo kuri Stade ya Rubavu

Abakinnyi 23 baje mu Rwanda

Mu izamu : Landu Makiese Guelord (V.Club), Matampi Vumi Ley
(DCMP na Nke Bompili Héritier (FC Renaissance du Congo).

Abakina inyuma : Baumeto Junior (Saint-Eloi Lupopo), Bangala Litombo Yannick (DCMP), Bompunga Botuli Padou (V.Club), Kimwaki Mpela Joël (Mazembe), M’Fuki Kilala (FC MK), Lomalisa Mutambala Joyce (V.Club) et Ngimbi Christian (FC Renaissance du Congo).

Abakina hagati : Bope Bokadi Merveille (Mazembe), Gikanji Doxa (DCMP), Munganga Omba Nelson (V.Club),Mika Michée (CS Don Bosco), Ngudikama Emmanuel-Christian alias Kila (V.Club),Lusadisu Basisila Guy (V.Club) et Tulengi Sindani Ricky (DCMP).

Abakina imbere: Luvumbu Nzinga Héritier (V.Club),Ngulubi Kilua Cédric (Shark XI FC), Bolingi Mpangi Jonathan (Mazembe), Mundele Makusu Jean-Marc (V.Club), Mombo Lusala Zacharie (FC MK) et Meschak Elia (CS Don
Bosco).

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nejejwe nokubona amakipe azitabira amarushanwa arikobyumwihariko Amavubi tuyarinyuma gusa tuzanezezwa nuko azaduhesha insinzi

mfuranzima adeodatus yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

yooo ooooooh
mbabajwe no kubona umunyezamu Kidiaba Robert atitabiriye umukino rwose

laurent yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

tubahaye ikaze iwacu twizere ko tuzakinana kivandimwe

mika yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka