Tariki 11 Mutarama 2016 nibwo abakozi b’akarere ka Rubavu bashinzwe isuku bagenzura imyeteguro y’imikino ya CHAN, bafashe icyemezo cyo gufunga STIPP Hotel kubera kudashyira mu bikorwa ibyo yari yasabwe.

Kigali Today iganira n’umwe mubakozi bakoze igenzura utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yafunzwe kubera kutuzuza ibyo yasabwe kandi hashize igihe, twakoze amanama yo kwetegura imikino ya CHAN cyane cyane mu mahotel azakira abakinnyi n’abandi bazitabira CHAN.
STIPP Hotel ibyo yasabwe ntiyashoboye kubishyira mu bikorwa duhitamo kuyifunga ngo ibanze ibyuzuze.”
Amakipe nka Mali na Zimbabwe zaje kwitabira imikino ya CHAN izatangira tariki 16 Mutarama 2016, zamaze gushakirwa ahandi zigomba kuzaba harimo Hotel nshya yitwa Western Mountain.

Bimwe mu bikorwa STIPP Hotel ishinjwa kuba itarujuje birimo kuva ahajya umwanda w’ubwiherero hari haruzuye ntibagabanye umwanda, isuku yo mu gikoni, isuku rumesero hamwe n’isuku yo hanze.
STIPP Hotel ifunzwe nyuma y’uko yakiriye ikipe y’Amavubi mu gihe cyo kwitegura CHAN, benshi bavuga ko ibibazo ifite bishobora kuba ariho byagaragariye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ariko abantu batazi politique.nu mwanda ugaragarira amaso muzavuga ngo ni politique?
uyumuntu wavuze haruguru nafate umwanya atembere murwi misozi igihumbi urebe isuku ihari. ntabwo rero isuku nke nkiriya ikwiye kubarizwa mu Rwanda.Muyibozi wafashe icyemezo gikwiriye,ahubwo harebwe nahandi hari isuku nkeya hafungwr na amande menshi.
Ahubwo wowe biragaragara ko umwanda ntacyo ugutwara ikindi biragaragara ko ukunda itiku murwanda ntakwihanganira umwanda nagato ubuyobozi bugere nahandi good
Tureke lLeta ikore akazi kayo kugira tutazaseba imbere yamahanga Nina kandi baranze gukosora NGO bacunge isuku yaho nifungwe kabisa
Iyo ni politike ntibakatubeshye. Ni gute hotel nka Stipp Hotel itagira toilettes? Ese Ko ayo makipe bayashyize kuri hotel nshya yuzuye vuba aha nta n’ukwezi imaze ifunguwe, koko ko turi abantu batekereza, murumva ibyo bintu nta kibyihishe inyuma kweli kweli? nzaba mbarirwa!