Umukino wa Congo-Rwanda utumye umupaka ufungurwa amasaha 24

Umupaka wa Grande Barriere urakora amasaha 24 kuwa 10 Mutarama 2016 mu korohereza abanyekongo baza kureba ikipe yabo ikinira Rubavu.

Umupaka wa Grande Barriere usanzwe ukora kuva 6h00 kugera 18h00, ariko tariki ya 10 Mutarama biteganyijwe ko udafunga 1800h mu korohereza abanyekongo baza kureba umukino uhuza ikipe ya Congo n’iy’u Rwanda kuri Stade umuganda, umukino uratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba amasaha ubundi Congo iba ifunze imipaka.

Ubwp Congo yururukaga indege ije i Rubavu
Ubwp Congo yururukaga indege ije i Rubavu

Ikipe ya Congo yitabiriye imikino ya Chan 2016 izatangira tariki ya 16 Mutarama mu Rwanda, ikipe ya Congo izakinira mu karere ka Huye, kugira ishobore kwiyereka abakunzi bayo yabanje kwitegura umukino wa gicuti uyihuza n’Amavubi mu karere ka Rubavu.

Umupaka uraza gukora amasaha 24 kuri 24
Umupaka uraza gukora amasaha 24 kuri 24

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru mu korohereza abanyekongo bashaka kureba ikipe yabo, bwemeye ko umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi udafunga kugira ngo abajya kureba ikipe ya Congo bashobore gutaha, naho ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda bwemereye abazaza kureba uwo mukino kurara nta mananiza.

Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka bukaba buvuga ko abantu bava mu bihugu bizitabira Chan batazishyura amafaranga ya Visa nk’ibisanzwe ahubwo bazaza bakareba CHAN bagasubira mu bihugu byabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Yeremiya aganira na Kigali Today ku kuba abanyekongo benshi bashobora kuzaza kureba umupira ari benshi, avuga ko abanyarubavu bagombye kugura amatike mbere y’uko ashira kuko hakozwe amatike 5300 angana n’imyanya ya Stade.

Yagize ati: “Uyu mukino uzaba ukomeye kandi twiteze ko uzitabirwa n’abanyekongo benshi batuye i Goma no mu nkengero zayo, ariko hari n’abaturage bacu bashaka kwirebera ikipe y’u Rwanda ikina n’ikipe ya Congo, turifuza ko bagura amatike hakiri kare batazayabura.”

Stade Umuganda yaravuguruwe umubare w’abashobora kuyijyamo bakicara batabyiganye ni ibihumbi bitanu magana atatu (5 300) kandi ubuyobozi bw’akarere buvuga ko butazarenza uwo mubare, bugasaba abaturage kugura amatike hakiri kare bakayabika kuko yatangiye kugurishwa kuva tariki ya 8 Mutarama 2016.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka