Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banenga politiki yabibyemo Abanyarwanda amacakubiri kugeza bacitsemo ibice, aho abikorera bishe Abatutsi bari abakiriya babo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangiye urugendo rushishikariza abikorera gushora imari mu Karere ka Rubavu gafite amahirwe menshi y’ubucuruzi n’ubukerarugendo binyuze muri Rubavu Investment Forum.
Barihenda Emmanuel umubyeyi wa Nirere Jeannette, watabarutse nyuma yo gukomerekera mu muvundo wabaye tariki 23 Kamena 2024, mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yatangaje ko FPR yamuhojeje amarira y’umwana we, ashimira Perezida Paul Kagame wakomeje kumwoherereza abamuba hafi.
Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zakoreshaga mu ntambara na M23, byasubijwe aho byaturutse binyujijwe mu Rwanda.
Abanyarwanda 642 biganjemo abagore n’abana bagejejwe mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), bakuwe mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, aho bavuga ko baruhutse guhoza akarago ku mutwe bahunga intambara zidashira.
Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batashye mu gihugu cyabo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yasabye Abanyarwanda guharanira kwiyubaka bashingiye ku mateka y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 29 Mata, ingabo za SADC zatsinzwe ku rugamba zari zifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23 zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda.
Umuhanzi Alexis Dusabe urimo gutegura indirimbo zizasohoka ku muzingo azamurika tariki ya 3 Kanama 2025, yasuye ‘Incredible Kids Academy’, abana bakuwe mu muhanda bagasubizwa mu ishuri mu Karere ka Rubavu.
Gasheja Jean warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari ifitwe n’abagize uruhare muri Jenoside bakomereje ibikorwa byabo mu Burasirazuba bwa Congo, iyitwaga Zaïre.
Ibitaro bya Gisenyi byashyikirijwe inyubako igizwe n’aho kubagira abarwayi hagezweho, n’ibikoresho hamwe n’ibyumba byo kwigishirizamo abaganga ndetse n’aho gushyira indembe zabazwe, bityo ikaba igiye kugabanya umubare w’abarwayi boherezwaga mu bindi bitaro.
Abatuye Rubavu batangiye ibikorwa byo gusana inzu zangijwe n’ ibisasu byarashwe n’ ingabo za Leta ya Congo mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga atangaza ko ingabo za FARDC zarashe ibisasu mu Rwanda bigahitana abantu batanu, abandi 35 bagakomereka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, atangaza ko imirimo mu Karere ka Rubavu ikomeje, agasaba abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukoresha imipaka izwi, kwirinda ibihuha no kumva inama bahabwa z’abayobozi.
Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, rwashyize ahagaragara amakarita azakoreshwa mu gutera inkunga Etincelles FC, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu Karere ka Rubavu, bigaragara koigihura n’ikibazo cy’amikoro.
Inka umunani zafatiwe ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi mu Murenge wa Rubavu, bikekwa ko zari zigiye kubagirwa mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ziciye mu nzira zitemewe.
Aborozi bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende na Kanzenze baravuga ko amakusanyirizo y’amata amaze iminsi yanga kwakira amata y’inka zabo, kuko ngo arimo impumuro itari nziza ituruka ku bwatsi bwanduye.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro icyambu cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, kikaba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahakanye amakuru atangazwa n’abacuruzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukumira ibicuruzwa bivanwa mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko icyo bakoze ari ugukuraho amananiza yashyizweho n’ishyirahamwe (…)
Nubwo Abanyarwanda bavuga ko batunzwe na guhinga no korora ndetse bakavuga ko ubutaka bubafitiye akamaro mu gutura, ikiyaga cya Kivu gifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda batari bacye, haba mu kubona ibibatunga, gutanga akazi, ubuhahirane, guteza imbere inganda no gutanga amashanyarazi hamwe n’ubukerarugendo.
Ku itariki ya 08 Ukwakira 2024, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste, yanditse asezera ku mirimo yari amazeho imyaka irindwi, avuga ko impamvu asezeye ari ukubera ko agiye kwiga kandi ko bitabangikanywa n’inshingano yari afite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bufite ikibazo cy’ibicuruzwa biborera ku mupaka hakabura aho kubyerekeza kubera kubura ubushobozi bwo kubyangiza.
Abageze mu zabukuru batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashima uburyo bitabwaho na Leta ibagezaho nkunganire, ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bufasha butuma basaza neza, bagasaba abakiri bato kwitabira gahunda ya Ejo Heza kuko izabafasha gusaza neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abaturage kwihutisha ihinga kubera iki gihembwe kizagira imvura nke.
Abagenzuzi bwite b’imari barasaba ko ubuyobozi bw’ibigo bubaha agaciro kuko zimwe mu mbogamizi bagaragaza zirimo kuba ab’imbere muri ibyo bigo, usanga nta gaciro bahabwa kugira ngo babe aba mbere mu kumenya amakuru y’ibirimo kuhabera.
Abahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Rubavu barishimira ko babonye uburyo butuma no mu gihe cy’impeshyi babasha kongera umusaruro.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito yabwiye abikorera bo mu Karere ka Rubavu gukora batekanye ntibahungabanywe n’ibihuha bivugwa kuri FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuko niyo bakwiteranya bagatera u Rwanda badashobora guhangana na batayo imwe y’Ingabo z’u Rwanda.
Abatuye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburangerazuba barishimira ko muri ako Karere huzuye icyambu (Port) gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bubiri bunini bupakira imizigo n’abagenzi barenga miliyoni 2.7 ku mwaka.
Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ubukerarugendo ku musozi wa Nengo uzwiho amateka y’intambara ya mbere y’Isi yose no kugira umwihariko wo kugaragaza ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi.