Video: Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yakingiwe #COVID19

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze gukingirwa COVID-19. Ni mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukingira iki cyorezo uri kubera mu Bitaro bya Masaka biherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Minisitiri Ngamije nyuma yo gukingirwa yahumurije abaturage bagifite impungenge zo kwikingiza, ababwira ko urukingo rwa Covid-19 nta ngaruka rufite ko n’uwo rwagiraho ingaruka ari izisanzwe kandi yahita yitabwaho n’abaganga agakira.

Ati “Ubu meze neza maze iminota 30 nkingiwe kandi nta ngaruka numva.”

Yanibukije kandi abakingiwe ko bitavuze ko bagomba guhagarika kubahiriza amabwiriza, ngo kuko hakiri umubare munini wo gukingirwa kugira ngo abantu babashe gusubira mu buzima busanzwe.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa Gatanu, ku bitaro bya Masaka haratangwa inkingo 1776, zihere ku bakozi b’ibitaro, abajyanama b’ubuzima, abakuze batoranyijwe, ndetse n’inzego z’umutekano.

Zizahabwa kandi n’abakorera ku mipaka y’u Rwanda ngo kuko babarirwa mu baba bafite ibyago byo kwandura iki cyorezo.

Reba video Minisitiri w’Ubuzima akingirwa covid19

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nge ndabaza impamvu ibitaro bya Masaka bitanga service mbi turasaba Minisiteri y’ubuzima gukurikirana imikorere y’ibyo bitaro.
Murakoze.

NGENDAMBIZI Bellange Stany yanditse ku itariki ya: 21-12-2021  →  Musubize

Mubantu batoranyijwe bo guheraho batanga inkigo , numva hakabaye haragiyemo n’abacuruzi bitewe ni uko akazi bakora gashobora kongera ibyago byo kwandura cyane ko numvise ko bazahera kubafite ibyago byinshi byo kuba bakandura.

Isaac yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Inkingo mu karere ka Kicukiro ni ku bitaro by Masaka zifatirwa gusa? Utuye Kicukiro niho agomba kujya? Ese umuntu amenya ate ko yatoranyijwe gukingirwa. Murakoze . Gatare

Gatare Peter yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka