Shabakaka ati: “Kuba Umututsi ni ubutwari buhambaye”

Uyu ni umutwe w’inkuru yanditswe mu Kinyamakuru Kiberinka N° 7 Werurwe 23, 1992. Umwanditsi w’iyi nkuru yari n’umuyobozi w’icyo kinyamakuru, Vincent Shabakaka. Ubu hashize imyaka 29 avuze akababaro k’Abatutsi mu Rwanda n’urugomo rwabakorerwaga.

Tom Ndahiro Umushakashatsi kuri Jenoside waganiriye na Shabakaka Vincent
Tom Ndahiro Umushakashatsi kuri Jenoside waganiriye na Shabakaka Vincent

Iyi nyandiko ya Shabakaka, twamenyanye tukaganira kenshi, yayanditse hari Jenoside yakorwaga mu karere k’Ubugesera.

Ako kababaro yavuze ko gahari ni akahe? Ati :

•Ni ukuvuka i Rwanda abo muva inda imwe bakagutoteza;
•Ni ukuba nyiramukubitwa utagira uwo yitabaza;
•Ni ugukubitwa ibirenge kugeza aho inzara zivamo;
•Ni ugukubitwa ikamba umubiri wose;
•Ni ugukubitwa imigeri mu ruhago ukituma indubaruba;
•Ni ugukubitwa inyundo ahari ingingo hose;
•Ni ugukubitwa imihini bakakuvuna ruseke;
•Ni ugukubitwa mu matwi ntuzongere kwumva;
•Ni uguta igihugu cyawe ukagana ishyanga;
•Ni ugufatwa ugafungwa utazi icyo uzira;
•Ni ugushingwa ibikwasi ku bugabo bwambaye ubusa;
•Ni uguterwa ipasi ku nda no ku mugongo;
•Ni ugutanga umubiri wawe bakawushanyaraza;
•Ni ukumenya kunywesha igikoma inkweto;
•Ni ukwambarira ubusa amaso y’abashinyaguzi;
•Ni ugukurura izuru bakaritema ntutake;
•Ni ugutega ijosi bakarigesa nk’intama igiye mu ibagiro;
•Ni ukujombwa inshinge mu moko y’ibere;
•Ni ukwihanganira gukandwa ubugabo ugahinduka inkone;
•Ni ukumeneka amaso ngo utabona ibibi bakora;
•Ni ugukambakamba nk’igitambambuga;
•Ni ukuba ifunguro ry’ibiheri n’imbaragasa;
•Ni ukuba nduhirabandi ukamenya ko ibyo utunze ugomba kubita ugahunga;
•Ni ugutanga umwari wawe bakamwambika ubusa ureba;
•Ni ukubona inka zawe bazitera imirwi;
•Ni ukurohwa mu ruzi uziritse ikibuye ku ijosi;
•Ni ukubona bagutwikira inzu ntushobore kuyizimya;
•Ni ukubona bagutemera abana bakabata mu musarani;
•Ni ukubona usahurwa ntusobanukirwe;
•Ni ukwifuza ubugumba kandi uri umubyeyi;
•Ni ukubona Fiancee wawe bamwica urw’agashinyaguro;
•Ni ukubona inka zawe bazitera imirwi;
•Ni ugutanga umwari wawe bakamwambika ubusa ureba;
•Ni ukubona umugabo wawe bamushahura ugashinyiriza;
•Ni ukurara butunda, utabuze icyo wiyorosa;
•Ni ukurara rwantambi utabuze iwawe;
•Ni ukwambara ubusa kandi utabuze umwenda;
•Ni ukwicwa n’inzara kandi warahinze nk’abandi;
•Ni ukurota nabi bukarinda bucya;
•Ni ukwishimira uko wavutse kubera ko nta kundi byagenda;

Ni uguhorwa inzigo utazi inkomoko yayo.

Twibuke Vincent Shabakaka wanditse ibi bintu. Ni ibintu byari byarabaye, kandi bigikomeza. Hari iyicarubozo ryakorewe Abatutsi babita ibyitso by’inyenzi.

Vincent Shabakaka
Vincent Shabakaka

Abagogwe n’Abatutsi bo mu Cyingogo, bari barishwe mu mpera z’umwaka wa 1990 n’intangiriro za 1991. Kangura yari yarasohoye amategeko 10 y’abahutu, irya 8 ribategeka kutagirira impuwe Umututsi.

Abangara bo bari benshi mu mahanga guhera mu mwaka wa 1959. Na bo kandi babayeho nabi cyane igihe kirekire.

Abahakana n’abapfobya Jenoside, ntibagira isoni zo kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Shabakaka yanditse uko Abatutsi bari babayeho, imyaka ibiri n’ibyumweru nka bibiri mbere y’ihanuka ry’indege. Nk’uko Shabakaka yabyanditse icyo gihe, muri make Umututsi yari yarapfuye ahagaze.

Gupfa uhagaze ni ukwitwa ko uriho, ukabaho nta burenganzira. Uburenganzira ubuvutswa na Leta yakakurengeye nta kindi uzira uretse kuba uri icyo uri cyo. Uzira uko wavutse.

Iyi nkuru yateguwe na Tom Ndahiro, Umwanditsi akaba n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izindi Jenoside zabayeho ku isi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka