Polisi yafashe Abacuruzi ba Mukorogo ibereka itangazamakuru

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryataye muri yombi abagabo bane bakekwaho gucuruza amavuta yangiza uruhu, azwi ku izina rya Mukorogo.

Aba bagabo bane bacuruzaga mukorogo beretswe itangazamakuru
Aba bagabo bane bacuruzaga mukorogo beretswe itangazamakuru

Umwe muri aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Gatenga bagafatanwa n’ayo mavuta atemewe, yabwiye itangazamakuru ko yamenye ko aya mavuta atemewe yaramaze kuyarangura, ariko kubera kwanga guhomba agahitamo kuyacuruza akarangira.

Ati "Nateganyaga kuyacuruza akarangira nkahita ndekeraho kuzongera kuyarangura, ariko birangiye mfashwe ntarayamara, nkaba mbisabira imbabazi kuko nacuruzaga ibintu bitemewe."

Aya mavuta ntiyemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko yangiza uruhu
Aya mavuta ntiyemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko yangiza uruhu

Undi waganiriye n’Itangazamakuru yemeye icyaha agisabira n’imbabazi, anavuga ko nagirirwa imbabazi, azaba umukangurambaga wo kurwanya ubucuruzi bwa Mukorogo kuko nawe ngo yemera ko ari mbi kandi yangiza uruhu, nubwo yayicuruzaga.

Uyu yemeye icyaha asaba imbabazi avuga ko nababarirwa azaba umukangurambaga mu kurwanya icuruzwa rya mukorogo
Uyu yemeye icyaha asaba imbabazi avuga ko nababarirwa azaba umukangurambaga mu kurwanya icuruzwa rya mukorogo

Ntirenganya Lazaro, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buziranenge bw’Imiti FDA, yakanguriye abacuruza aya mavuta ndetse n’abayakoresha kubicikaho, kuko agira ingaruka zikomeye ku ruhu zirimo kuba atuma uruhu rutabasha guhangana n’imirasire y’izuba, ndetse no kuba rutakaza ubudahangarwa ku ndwara zitandukanye aho bishobora no gutera umuntu uburwayi bwa Kanseri.

Ntirenganya Lazari ushinzwe ishami rigenzura ingaruka z'imiti muri FDA
Ntirenganya Lazari ushinzwe ishami rigenzura ingaruka z’imiti muri FDA

CP John Bosco Kabera, yongeye kuburira abacuruza aya mavuta atemewe ko Polisi itazahwema kubafata, abasaba gucuruza ibyemewe, anabibutsa ko icyaha nk’iki cyo gucuruza ndetse no gukoresha ibitemewe bihanwa n’Ingingo ya 266 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira:

1 º umuti;
2 º ibintu bihumanya;
3 º ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri;
4 º ibindi bikomoka ku bimera;aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ugirimpuhwe Fidele, Umunyamategeko mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB, yabwiye Kigali Today ko nubwo aba bacuruzi batahanwa bagendeye ku gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, bashobora guhanwa bagendeye no ku mategeko asanzwe y’ubucuruzi.

CP Kabera avuga ko Polisi itazahwema gufata abantu nk'aba
CP Kabera avuga ko Polisi itazahwema gufata abantu nk’aba

Ati" Itegeko Nº 36/2012 ryo kuwa 21/09/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi, ingingo yaryo ya 49 ivuga ko Iyo ikigo cy’ ubucuruzi kigejeje ibicuruzwa byangiza cyangwa byangiritse ku isoko, bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu, bitujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge cyangwa bidahuje n’ibyo umuguzi yari ategereje, Urwego ngenzuramikorere rufata ibyemezo bikwiye byo kurengera umuguzi harimo ibi bikurikira:

1° gukura ku isoko ibyo bicuruzwa;
2° kumenyesha abantu bose cyangwa icyiciro cy‟abantu runaka amakuru y‟ingenzi kuri ibyo bicuruzwa;
3° gusana ibicuruzwa uretse igihe amabwiriza agaragaza ko ibiranga ibicuruzwa bishobora kwangiza ubuzima;
4° gusimbuza ibicuruzwa;
5° kwishyura ikiguzi cy‟ibyo bicuruzwa;
6° kugabanyirizwa igiciro cy‟igicuruzwa iyo kitangiza;
7° gukurikiranwa n‟inkiko.

Urwego ngenzuramikorere kandi Ugirimpuhwe yatubwiye ko rushobora gufatira ikigo cy’ubucuruzi kitubahirije ibiteganywa n’iri tegeko ibihano by’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati ya gatanu ku ijana (5%) n’icumi ku ijana (10%) y’amafaranga icyo kigo cyacuruje mu gihe cy’umwaka.

Amakosa avugwa muri iri tegeko akozwe n’umuntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi batabasha kugaragaza amafaranga yacurujwe ku mwaka bahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) na miliyoni eshanu (5 000 000 frw).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka