Ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo byijejwe inkunga yo kongerera amazi meza ababituye

Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yatangaje ko igifite gahunda yo gukomeza gufasha ibihugu biyibereye abanyamuryango byo mu Karere kugera ku mazi meza.

Amandine Umukesha, Impuguke mu by’amazi n’isukura mu Ishami rya BAD rikorera mu Rwanda, yavuze ko iyi banki ifasha ibigo bya za guverinoma n’ibyigenga ibitera inkunga ku mishanga bifite ijyanye n’itangwa ry’amazi. Yavuze ko BAD inafasha muri gahunda yoguhangana n’ingaruka zigendana n’imihindagurikire y’ikirere. Ngo mu byo ibafasha harimo no kugera ku nkunga y’amafaranga yo gushyira mubikorwa imishinga yabo.

Yabitangaje kuwa Gatatu Tariki 24 Werurwe 2021, ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’ibiri gukorwa kugira ngo abantu barenga miliyari ebyiri bagikeneye amazi meza bayabone. Iki kibazo cyatangiwe mu nama nyunguranabitekerezo y’umuryango WaterAid East Africa yari igamije kwiihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi.

Uyu munsi mpuzamahanga ufasha mu gutuma abatuye isi bamenya ko hari abantu bagera kuri miliyari 2,2 batuye isi badagerwaho n’amazi meza.

Insanganyamatsiko y’iyi nama yari yateguwe na WaterAid East Africa vugaga ku kongera amazi meza isuku n’isukura: Ihuriro hagati y’Imihindagurikire y’Ikirere, isuku n’ubuzima bwiza. Iyi nsanganyamatsiko yakomozaga ku nsanganyamatsiko nyamukuru y’umunsi wahariwe amazi ku isi yavugaga ku “Guha agaciro amazi”. Insanganyamatsiko ya WaterAid East Africa kandi yanahuzaga kampanye y’uyu muryango yatangiye ku rwego rw’isi izwi nka “Isuku ku buzima bwiza” ndetse na “Amazi ndetse n’imihindagurikire y’Ikirere”.

Mu gutangiza ibiganiro by’inama ya WaterAid East Africa, Maurice Kwizera, umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda, yabajije ati “Ni gute twakora ku buryo kuboneka kw’amazi muri Afurika biza ku isonga ry’iterambere rya Afurika cyane cyane muri iki gihe isi igihangana n’ingaruka z’icyorezo cya (Covid-19)?”

Mu gusubiza iki kibazo, Umukesha yagaragaje uburyo icyorezo cyagaragaje uburyo hakenewe kuvugurwa ibikorwaremezo by’amazi n’isukura muri Afurika no kurengera ibikorwa bitanga amazi. Yifuje ko hakorwa ibikorwa bihuriweho mu rwego rw’akarere bigamije guhangana n’ibura ry’ibikorwaremezo, gutera inkunga no kubirengera.

Ati “Banki (BAD) yitegure gukorana n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere nka WaterAid n’abandi mu kongera ibikorwa bitanga amazi, isuku n’isukura. Kubitera inkunga bizaterwa n’ibikenewe, ariko banki irahamagarira WaterAid kutwegera, ku buryo tugeza ibisubizo ku baturage.”

Yagaragaje ko abafata ibyemezo bakwiye kwishyira mu mwanya w’abaturage bafite ikibazo cy’amazi, kugira ngo ibikorwa bigere ku ntego.

Ati “Abayobozi bakwiye kumva neza ikibazo cy’amazi, haba buryo ataboneka, indwara ziyaturukaho ndetse n’abantu bicwa no kutagira amazi meza.”

Ahereye ku rugero rwo mu Rwanda, yavuze ko BAD ifasha guverinoma ibinyujije mu mishanga ishyirwa mu bikorwa na WASAC mu rwego rwo kwegereza amazi mezaabaturage ndetse no gukuraho imbogamizi ziterwa n’ibyago bituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Abari bitabiriye iki kiganiro bemeranyije ko hakwiye kwita ku buringanire, gukorana n’urubyiruko, guhanga udushya no, kongera ingengo y’imari, gukoresha abaturage mu gucunga no gufata neza ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura.

Christopher Tumwine, umukorerabushake wa gahunda y’isuku n’isukura no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere muri. Uganda, yavuze ko kuva mu bwana abantu bigishwa gukaraba intoki ariko bigenda byibagirana. Akemeza ko iyo abayobozi baba barashyize ingufu mu kongera ubukangurambaga isi yari kuba ifite amahirwe yo guhangana na COVID-19

Ati “Abashinzwe gushyiraho za politiki bakwiye gukoresha ihanga ry’udusha mu rubyiruko mu gushyira mu bikorwa gahunda y’amazi, isuku n’isukura kuko urubyiruko ni imbaraga, rwifitemo ibisubizo kandi rufite n’igihe cyo kugera ku byo biyemeje.”

Adekemi Ndieli, wungirije umuyobozi wa UN Women muri Uganda, yavuze ko abagore n’abakobwa bagerwaho cyane n’ingaruka zo kubura amazi n’isukura ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yavuze ko amazi ari uburenganzira bwa muntu, ku bw’ibyo abashyiraho gahunda z’iterambere bose bagombwa gushyiraho uburyo bwo kubahiriza ubwo burenganzira. Yavuze ko imiryango igera kuri 80% idafite amazi meza, itegereza ko abagore n’abakobwa ari bo bayashaka.

Olutayo Bankole-Balawole, umuhuzabikorwa wa WaterAid mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko urubyiruko ruri mu mahuriro y’ibibazo byose ndetse n’abagore bakaba ari bo bayoboye iminduka zose isi yifuza kugeraho. Yongeyeho ko abantu badakwiye kurekeraho gushaka udushya, ndetse ko bakwiye gukomeza kwishakamo ibisubizo mu rwego rwo kugera ku ntego z’amazi meza isuku n’isukura, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kugera ku buzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka