Video: Menya impamvu usabwa gusinya mbere yo gukingirwa Covid19

Hashize iminsi havugwa amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko urukingo rwa Covid19 ruri gutangwa mu Rwanda rutizewe, ari nayo Mpamvu abantu bari kuruhabwa, basabwa kubanza gusinya ko bagiye gukingirwa ku bushake bwabo.

Ugiye guhabwa serivise yo gukingirwa abanza gusinya ko yemeye kuyihabwa
Ugiye guhabwa serivise yo gukingirwa abanza gusinya ko yemeye kuyihabwa

Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze gukingirwa kuri uyu wa gatanu, yavuze ko gusinya mbere yo guhabwa serivise ari agaciro umurwayi ahabwa kwa Muganga, ntaho bihuriye no kuba Inkingo abantu bahabwa.

Minisitiri Ngamije avuga ko gusabwa gusinya ko wemeye serivise ugiye gukorerwa kwa muganga ari ibisanzwe mu buvuzi ahubwo bitari bimenyerewe mu nkingo, akavuga ko biri gushyirwa muri serivise zose kugira ngo Umurwayi ahabwe agaciro na muganga kandi amuhe serivise bemeranyijeho.

Yagize ati “ Nta gitangaza kirimo, ubu turi kugenda duha umurwayi, uburenganzira bwe bwose. Gusobanurira umuntu serivise ugiye kumuha ukanamusaba kuyemera, ni ukumuha agaciro.”

Minisitiri Ngamije nawe yabanje gusinya mbere yo gukingirwa
Minisitiri Ngamije nawe yabanje gusinya mbere yo gukingirwa

Iyumvire Minisitiri Ngamije avuga byimbitse Impamvu basinya mbere yo gukingirwa covid19

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka