Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambassade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Uyu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ukaba wahuriyemo abayobozi bahagararariye ibihugu byabo muri Congo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano ya Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville aribyo Gabon, centrafrika,Cameroun na Repubulika ya Congo.

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr Bideri Diogène, Umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yagarutse ku nshingano ya buri wese mu kurwanya ihakana, ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside mu rwego rwo kwirinda ko yazongera kubaho ahariho hose.

Nyakubahwa Mutsindashyaka Théoneste, Ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bihugu, yagize ati: " Kurwanya ihakana ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside ntabwo ari inshingano z’abanyarwanda bonyine. Ni inshingano zacu twese, nk’ikiremwa muntu, nk’abaturage b’isi. Tugomba gukoresha uburyo bwose kugira ngo guhakana no gupfobya jenoside bitabona umwanya mu bihugu byacu kandi n’ababiguzemo uruhare bagahanwa."

Ambasaderi Mutsindashyaka yanashimiye ibihugu birimo gukora iperereza no gukurikirana abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza ibindi bihugu bitarabikora, gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda abagize uruhare muri Jenoside, kugirango bahanwe. Yagize ati: " nta cumbi rikwiye kubaho ku basize bakoze jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana"

Amb. Mutsindashyaka yasoje yibutsa abitabiriye, uyu muhango, gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Mu ijambo rye, Ministiri w’umuco n’ubugeni muri Republika ya Congo, Dieudonné Moyongo, waruhagarariye leta ya Congo muri uyu muhango, yavuze ko hagendewe ku mateka bikwiriye ko amahanga ahuza imbaraga mu kurwanya ipfobya, ihakana ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yanashimiye kandi u Rwanda n’abanyarwanda ku kuba bataraheranywe n’agahinda k’ibyabaye, ahubwo bikaba byaratumye bagira imbaraga zo kongera kwiyubakira igihugu cyabo bashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka