Kigali: RIB yafunze umwarimu wo ku kigo cya Les Hirondelles imukekaho gusambanya umwana

Ku wa 13 Gicurasi 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza ya Les Hirondelles witwa Nkurikiyimfura Egide w’imyaka 40, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Umwarimu yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya
Umwarimu yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Gicikiza.

Nkurikiyimfura afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinyinya mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, yabwiye Kigai Today ko uyu Nkurikiyimfura akurikiranyweho icyaha cyo “Gusambanya Umwana” gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Yagize ati “Urukiko nirumuhamya iki cyaha azahanishwa Igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Yakomeje agira ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora cyangwa yakoze icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana, inakangurira abantu gukomeza kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abobantunibyonukubigahokukobahotera.abana

sineyamwiza.madoni yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka