Polisi ifashe abantu 41 bacucitse mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19
Mu Murenge wa Kimisagara, ahagana mu ma saa yine z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu, hafatiwe abaturage 41 bari bacucitse mu nzu y’umuntu basenga, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19.
Nyiri iyi nzu yafatiwemo abantu 41, ngo ni umugabo wihinduye umupasiteri akora urusengero mu rugo iwe, akaba atari ubwa mbere abantu bafatiwe iwe mu masengesho nk’uko umuyobozi w’Umurenge wa Kimisagara Havuguziga Charles yabitangaje.
Yagize ati" Hari insengero zemewe kandi Imana ntaho itaba, abaturage nibave mu buyobe bareke kwishiga abantu nk’aba babayobya, basengere ahemewe."
Uyu mugabo wari wahurije abantu mu rugo iwe yabwiye itangazamakuru ko yicuza kuba yahurije abantu benshi iwe yirengagije amabwiriza yashyizweho n’Inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid19, asaba imbabazi,avuga ko atazabyongera ukundi."
Ati "Imana imbabarire kandi n’abayobozi bambabarire sinzabisubira ukundi, ndanatanga Inama z’uko abantu batareka gusenga, ariko bagasengera mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo"
Muri uru rugo rwahinduwe urusengero, hasengeramo abantu batandukanye biganjemo abagore bafite abana, ariko icyagaragaye ni uko abenshi muri abo batanahuje amadini.
Umwe muri aba ukomoka mu idini ya Islam, yavuze ko we mu myemerere ye nubwo ari umwisiramo adahejwe gusengera mu yandi madini ngo dore ko yose aba avuga Imana.
Umuvugizi wa Polisi CP JB Kabera yabwiye itangazamakuru ko nyiri uru rugo agomba gushyikirizwa ubugenzacyaha akaryozwa iki cyaha cy’uko afashwe ku nshuro ya kabiri yigometse ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya covid19, anongeraho ko aba bose bagomba kwipimisha Covid19 biyishyuriye bakamenya uko bahagaze ndetse bakanacibwa amande.
Yakomeje agira ati" Police ntizatezuka mu gufata abantu nk’aba, kugera igihe tuzatsindira iki cyorezo’’
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|