Musanze:Abapolisi batangiye amahugurwa ku kurinda abana kwinjira mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hatangirijwe amahugurwa ku bapolisi agamije kurinda abana kwinjira mu gisirikare no kujya mu bikorwa byo gukoresha intwaro. Ni amahugurwa arimo guhabwa abapolisi b’u Rwanda 25 nabo bazahugura abandi, azamara iminsi itanu. Arimo kuba ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya General Romeo Dallaire, ikigo kita ku bana, amahoro n’umutekano (The Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza niwe watangije aya mahugurwa
DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza niwe watangije aya mahugurwa

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro aya mahugurwa wayobowe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza, hari uhagarariye ambasaderi w’Igihugu cy’Ubudage mu Rwanda Renate Charlotte Lehner, umuyobozi w’ishuri rya Polisi riri i Musanze (NPC), Commissioner of Police (CP) Christopher Bizimungu.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa, DIGP/AF Ujeneza yongeye kwibutsa abitabiriye amahugurwa ko mu bice bimwe na bimwe byo ku Isi hakigaragara abahohotera abana bakabashora mu bikorwa by’intambara aho binjizwa mu gisirikare bagahabwa intwaro.

Avuga ko nka Polisi y’u Rwanda igomba guhaguruka ikarwanya ahakigaragara bene ibyo bikorwa bihabanye n’amahame n’amategeko y’umuryango mpuzamahanga.

Ati” U Rwanda nk’umunyamuryango wa Loni (UN) ndetse tukaba dufite abapolisi bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kubungabunga amahoro tugomba kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare ndetse no kubakoresha mu mitwe yitwaje intwaro.

U Rwanda rubinyujije mu nzego zarwo harimo na Polisi y’u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amahame yo kubaha uburenganzira bwa muntu turengera abasivili ahagaragara ihohotera n’amakimbirane.”

Yakomeje agaragaza ko abana aribo bakunze guhohoterwa iyo hari amakimbirane n’intambara avuga ko ariyo mpamvu u Rwanda rugomba guhugura abapolisi barwo kugira ngo aho bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazabashe kurengera abana.

Ati” Mwebwe mugiye guhugurwa, mu minsi iri imbere muri mubazajya bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ahabaye intambara n’amakimbirane. Ni ngombwa ko mugira ubumenyi bw’ibanze mu gukemura ibibazo bijyanye n’ihohotera rikorerwa abana mu bihe by’intambara aho usanga bashorwa mu ntambara.

Aya mahugurwa mugiye guhabwa namwe muzayageze ku bandi kugira ngo tugire abapolisi bari hano mu gihugu babisobanukiwe ndetse n’abagiye mu butumwa mu mahanga nabo bagende babisobanukiwe.”

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa

Ambasade y’Ubudage mu Rwanda yari ihagarariwe na Renate Charlotte Lehner, mu ijambo rye yavuze ko abana bafite uburenganzira bungana bwo kubaho batekanye kandi barinzwe. Yavuze ko ku Isi yose abana benshi badafite umutekano kubera impamvu zitandukanye ariko cyane cyane zishingiye ku bukene.

Yavuze ko abana bari mu kigero cy’imyaka 9 barimo kwinjizwa mu gisirikare no mu mitwe yitwaje intwaro, yashimangiye ko atari bishya muri iki gihe kuko mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose byarabaye ndetse no mu 1994 mu gihe cya Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda byaragaragaye. Yavuze ko ubu bigomba guhinduka kuko abapolisi n’abasirikare barimo guhugurirwa uko barwanya ibyo bintu.

Ati” Mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi binjizaga abana mu gisirikare ndetse bakanakoreshwa mu bikorwa by’intambara, no mu 1994 mu gihe cya Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda byarabaye.

Ariko se itandukaniro ry’uyu munsi ni irihe? Uyu munsi dufite abapolisi n’abasirikare nkamwe muri hano murimo guhugurirwa ku kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana mu gisirikare no mu makimbirane. Hano muzahakura ubumenyi bujyanye no kwambura abana intwaro no kubarinda ku buryo bazumva batekanye kubera mwebwe.”

Renate Charlotte Lehner Wari uhagarariye Ambasade y'Ubudage
Renate Charlotte Lehner Wari uhagarariye Ambasade y’Ubudage

Yakomeje agaragaza ko kuri ubu ku imibare y’abana bashorwa mu bikorwa bya gisirikare no mu ntambara igenda irushaho kwiyongera aho ubu bagera mu bihumbi 250 hirya no hino ku Isi. Yavuze ko bamwe muri abo bana bari mu kigero cy’imyaka 9 usanga bakoreshwa imirimo yo mu rugo, abakoreshwa nk’intasi ndetse n’abazamu barinda ingo abandi usanga bakoreshwa mu bikorwa by’ubwiyahuzi biturikirizaho ibisasu.

Renate Charlotte Lehne yasoje avuga ko yizeye umusaruro uzava mu mahugurwa arimo gutangwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Romeo Dallaile kigamije kwita ku bana, amahoro n’umutekano.

Ati” Rwose ndizera ko binyuze muri ibi bikorwa by’amahugurwa muzaba urugero rwiza ku yandi mahanga. Nshobora kubwira umuhungu wanjye, dushobora kubwira abana bacu, abuzukuru bacu ko batekanye , ko nta bana bagomba kuzongera kurwana mu ntambara ukundi.”

Bafashe ifoto y'Urwibutso batangiza aya mahugurwa
Bafashe ifoto y’Urwibutso batangiza aya mahugurwa

Yavuze ko yizera cyane ubushobozi bw’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bahugurirwa kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ku mugabane w’Afurika n’ahandi. Avuga ko batagomba kuba abajyanama gusa ko ahubwo bagomba kuba ubuhungiro bw’abana babahungiraho bashaka gucika abashaka kubinjiza ku gahato mu gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka