REMA yatangije ubukangurambaga buzazigama miliyari 2.4 zitakara ku mashanyarazi

Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 97,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.

Ubu bukangurambaga buzazigama Miliyari zisaga ebyiri zatakaraga ku mashanyarazi
Ubu bukangurambaga buzazigama Miliyari zisaga ebyiri zatakaraga ku mashanyarazi

Ni muri urwo rwego Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurengera Ibidukikije (UNEP) binyuze muri gahunda yitwa “United for Efficiency” batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira Abaturarwanda gukoresha ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Ubu bukangurambaga ni kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe “Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)” igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.

Gahunda yo gukoresha ibikoresho birondereza umuriro kandi ntibyangize ikirere izafasha mu iterambere rirambye, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu Masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016. Bizafasha kandi gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA avuga ko ari ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa n’abikorera bahuza imbaraga mu guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ya “Hydrofluorocarbons” no gufasha abantu kubona ibikoresho birondereza umuriro bitangiza ikirere.

Muri gahunda ya RCOOL hatekerejwe uburyo bworoshye kandi buhendutse, buzafasha abaturage kubona ibikoresho birondereza umuriro ntibinangize ikirere.

Kabera yagize ati: “Gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje ku biribwa n’imiti ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Gutunga firigo igufasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri; bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA kandi yasabye abagura ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, akavuga ko “bizafasha mu kurengera ibidukikije”

Ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire buzibanda ku bantu bakoresha ibikoresho bikonjesha, mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteri mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho bikonjesha birondereza umuriro kandi bitangiza ikirere.

Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

U Rwanda rwabaye Igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu Rwanda hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba Igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro muke kandi bitangiza ikirere, u Rwanda rwatangiye gukumira firigo n’ibindi bikoresho bikonjesha birimo imyuka yangiza ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka