Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi mu itsinda rikekwaho ubujura bukoreshejwe kiboko n’ibikangisho

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango RPD Rwanda, bwacishije ku rubuga rwa Twitter ko umunyamuryango warwo witwa Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi, ariko bataramenya aho aherereye.

Nkusi Jean Bosco watawe muri yombi akekwaho ubujura
Nkusi Jean Bosco watawe muri yombi akekwaho ubujura

Muri iri tangazo kandi Ubuyobozi bwa RPD Rwanda buvuga ko nyuma yo kumenya amakuru y’itabwa muri yombi rya Nkusi biyambaje Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko bakaba batabashije kumenya aho uwo Murwanashyaka wabo yajyanywe.

Mu kiganiro n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yatangarije Kigali Today ko Nkusi Jean Bosco yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku Cyumweru, akaba akekwaho ubujura we na bagenzi be batanu bakoreye umucuruzi w’ibitanda ukorera mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi.

Yagize ati “Ku wa 03 Werurwe 2021 twakiriye umucuruzi waregaga abantu batandatu atabashije kumenya, bamusanze ku kazi tariki ya 02 Werurwe 2021 aho acururiza. Aba bantu biyitaga abakozi ba Rwanda Revenue Authority na Polisi, bamukangisha ko atishyura imisoro”.

Aba bagabo ngo baramufashe bamushyira mu modoka bamuzungurukana muri Kigali, bamusaba amafaranga, bamubwira ko natabaha miliyoni icumi (Frw 10,000,000) bamwica. Icyo gihe ngo baje kumvikana miliyoni imwe (Frw 1,000,000) ayabikuza muri Mobile Money.

Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira Thierry Umuvugizi wa RIB

Nyuma y’Iperereza Dr Murangira avuga ko ku ikubitiro hafashwe aba bakurikira:

1. MUHIRE Théogène: wirukanwe muri Police kubera imyitwarire mibi akaba ari nawe wakoreshe amapingu (yari yaribye).

2.MUGWANEZA Ismaël: Wari utwaye imodoka ari nayo yatwaye uyu mucuruzi bari kumutera ubwoba bamwaka amafaranga.

3.KABAYABAYA François: Umushoferi warutwaye Toyota pickup muri icyo gikorwa cy’ubujura.

NKUSI Jean Bosco we yaje gufatwa nyuma, tariki 21/02/2021, afatirwa mu murenge wa Nyarugenge, Akagali ka Kiyovu.
 

Dr Murangira yatubwiye ko aba bose bamaze gufatwa ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimironko na Kicukiro. Ndetse n’izo modoka bakoreshaga mu kwiba zikaba ziri Kicukiro na Kimironko, iperereza rikaba rikomeje hashakwa n’abandi bari bafatanyije.

Ikindi ngo ni uko uyu Nkusi Jean Bosco yari yarigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza Umutungo w’Ikigo yakoreraga, aza gufatwa arafungwa mu kwezi ku Ukuboza 2019.

Mu Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano muri rusange Ingingo ya 168, ivuga ko Ibihano ku bujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho aba bagabo bakekwaho babihamijwe n’Urukiko banishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Bazanahanishwa kandi Ingingo ya 281 y’Iki gitabo ivuga ku Kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa.

Iki cyaha kikaba gihanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka