Nyamasheke: Afunzwe akekwaho gusambanya ku ngufu umugore w’imyaka 43
Umusore w’imyaka 21 witwa Bazibaza yatawe muri yombi na polisi ku gicamunsi cyo kuwa kane tariki ya 02 Mata 2014, akekwaho gusambanya ku ngufu no kwambura umugore w’imyaka 43 mu ijoro ryo ku wa kabiri, tariki ya 01 Mata 2014.
Nk’uko nyiri ugukorerwa icyaha abivuga ngo yari atashye mu rugo ku mugoroba , ubwo Bazibaza yamutegeraga mu nzira akamwambura amafaranga, yarangiza akanamusambanya ku ngufu.
Yagize ati “nari ntashye mfite ibihumbi 54 by’amafaranga, uriya musore antegera mu nzira arayanyambura arangije ansambanya ku ngufu”.
Bazibaza ntacyo yabashije gutangaza ku cyaba byamuteye gukora iki cyaha, akaba acumbikiwe kuri sitation ya polisi ya Kanjongo, uwahohotewe yahise ajyanwa mu bitaro bya Mugonero.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Gihombo. Uyu musore aramutse ahamwe n’iki cyaha yafungwa imyaka 7 kugeza kuri 15.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|