Nyamasheke: Utubari two mu ngo twaciwe mu cyunamo
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’akarere ka Nyamasheke barasaba abaturage gufunga utubari two mu ngo twose mu gihe kitararangira ngo kuko bituma hari abarengera bakibagirwa ko bari mu bihe bidasanzwe byo kwibuka.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yasabye inzego zose bireba guhagurukira abantu bashobora gukora ibikorwa byo kwishimisha mu gihe isi yose irimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Ruharambuga, mu mudugudu wa Kacyiru, yagize ati “utubari twose two mu ngo tugomba gucika iki cyumweru cyose Abanyarwanda bari kwibuka abatutsi Bazize Jenoside kandi inzego zose cyane iz’umutekano zigahana abantu bateshuka kuri ayo mabwiriza, kuko mu tubari two mu ngo hari abantu bashobora kurenza urugero bakibagirwa ibihe turimo”.
Bahizi yavuze ko bitabujijwe ko umuturage yafata agacupa mu gihe cyo kwibuka mu kabari kazwi no mu masaha yemewe ariko ko za nzoga zinywebwa mu tubari turemera mu ngo zitemewe. Bahizi avuga ko kugira umutima umwe no kugira icyerekezo kimwe muri gahunda za Leta bizakiza u Rwanda rukarushaho gutera imbere, rukarenga amateka rugakomeza kwiyubaka.
Bamwe mu baturage ba Nyamasheke bari bamenyereye ko iyo bahishije inzoga abaturanyi babagana bakabagurira ndetse bagasabana, abandi bakagira utubari mu mago yabo ibyo bakunze kwita inzoga zo munsi y’igitanda.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|