Umuyoboke wa ADEPR yapfiriye mu masengesho yo kwiyiriza
Itorero rya ADEPR yatangaje ko ribabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umwe mu bari abayoboke b’iri torero witabye Imana ari mu masengesho y’iminsi itatu yiyiriza ubusa akayagwamo.
Iby’uru rupfu rw’uyu muyoboke wa ADEPR wari umukristu wa Paruwasi ya Bigutu mu karere ka Nyamasheke byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki 05/04/2014 n’umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Past Jean Sibomana ubwo yari mu muhango wo kwimika abapasitoro batanu bazakorera muri paruwasi ya Nyanza n’iya Rukali mu karere ka Nyanza.
Uyu muyoboke wa ADEPR amazina ye atabashije gutangazwa yatabarutse tariki 4/04/2014 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba nk’uko umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Past Jean Sibomana yabitangaje.
Muri aya materaniro yo kwimika aba bapasiteri bashya yagarutse ku rupfu rwabaye kuri uyu muyoboke wabo agira ati: “Mu gihe uzi ko ufite uburwayi ntabwo wajya mu masengesho y’iminsi itatu wiyirije nta kintu washyize mu nda”.
Ngo kwiyiriza umuntu azi neza ko hari ikibazo cy’ubuzima afite yabigereranyije no kutagira ubwenge ndetse aburira n’abandi barimo abagore batwite kubireka.
Atanga urugero yagize ati: “Hari ubwo uba uri umudamu utwite ugafata amasengesho y’iminsi itatu ukiyiriza sibyo kuko umwana utwite ntiyabona ibimutunga akiri mu nda ya nyina”.

Yakomeje asobanurira abakristo b’itorero rya Nyanza bari muri aya materaniro ko iyo wiyirije ubusa utwite uba wiyonona ubwawe ndetse ukonona n’umwana atwite. Muri iyi mpanuro yavuze ko abakristo hari aho babura ubwenge maze Satani akaba ababonye urwaho atyo ndetse ababavuga bagatangira kubavuga.
Uko ari batanu bimitswe ku mwanya w’abakuru b’Itorero rya Paruwasi ya Nyanza n’iya Rukali yabasabye kujya batanga impanuro nk’izo bagakangurira abayoboke babo kugira ubwenge mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibyo.
Birakekwa ko uyu witabye Imana yaba yari afite uburwayi atazi
Mu kiganiro na Kigali Today umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Past Jean Sibomana yatangaje ko mu by’ukuri uyu mukristo wabo yaba yitabye Imana azize uburwayi gusa ngo abaganga ntibaratangaza icyo yaba yazize yakwemerwa nk’ukuri.
Umuvugizi wa ADEPER mu Rwanda avuga ko n’ubwo ari nkuru ibabaje kuba hari umuyoboke wabo watabarutse mu buryo butunguranye ngo ku rundi ruhande ni ibyo kwishimira ko yitabye Imana arimo kuyisenga.
Ati: “Iyo umuntu ari imbere y’Imana aba afite umwanya uhagije ko kwitunganya nayo akayisaba imbabazi niyo mpamvu kuba yatabarutse arimo asenga nabyo nibyo kwishimira”.
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Past SIBOMANA yihanganishije abasigaye bo mu muryango wa Nyakwigendera ndetse n’itorero rya ADEPR muri rusange.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mudugudu wa RUHANGA bawuvanaga muri paruwasi ya bwiza bakawujyana muri paruwasi ya muremure kujya muriyo paruwasi ya muremure uri n’ikinyabiziga unyura kuri paruwasi ya bwiza ibyo abakristu babo ari ukubagora. dutegereje igisubizo cyanyu. imana ibahe imbaraga zokuragira itorero ryayo. murakoze.
banumusenga mwirinde mudahomba byose ahubwo mubemaso mwizera ubwami bwimana burihafi komeza icyufite hatagira ukwaka ikamba ryawe