Nyamasheke: Umugabo n’umugore bafunzwe bazira kutifatanya n’abandi kwibuka barekuwe
Hakizimana Barnabe na Uwimana Marie Jeanne bari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo bazira kutifatanya n’abandi kwibuka ubwo icyunamo cyatangizwaga mu Rwanda hose, bifatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki ya 07 Mata 2014, nibwo Hakizimana n’umugore we, ubusanzwe bakora umwuga w’ubwarimu, bazindutse begura amasuka yabo bajya mu murima barahinga mu gihe abandi baturage bose bari bagiye kwifatanya n’abandi kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba bakomokamo, Uwimana Damas avuga ko nta kindi cyateye abo bantu kujya guhinga no gukora ibikorwa bitandukanye mu myaka yabo kitari ingengabitekerezo ya Jenoside kuko n’ubusanzwe badasanzwe ari abahinzi b’umwuga, umurimo bakora umunsi ku munsi ari ubwarimu.
Yagize ati “kuba barafashe amasuka yabo bakajya mu mirima yabo ku munsi wo kwibuka bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko si n’abahinzi basanzwe ngo abantu bavuge ko babikoze nk’akazi bakora umunsi ku munsi, bumvise nta kindi bakora mu gihe bari mu kiruhuko uretse kugaragaza icyo batekereza”.
Aba baturage bahakana ko babikoze bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bavuga ko bari bagiye gukura ibijumba ngo babashe kujya kwifatanya n’abandi.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba , Chief supertendent Gahima Francis avuga ko abo bantu batigeze bafungwa ko bazanywe n’abaturage nyuma yo kubabona bakora ibikorwa bitandukanye n’ibyo abandi barimo gukora ariko ko bahise barekurwa bakimara gufatwa.
Yagize ati “nasabye ko bahita barekurwa nyuma yo kwigishwa ko ibikorwa bakoraga bidahwitse ko Umunyarwanda wese akwiye gufatanya n’abandi mu kwibuka”.
Amakuru aturuka mu baturanyi ba Hakizimana na Uwimana mu mudugudu wa Ryasagahara, bavuga ko abo barimu bataragera mu rugo rwabo kugeza magingo aya andi makuru akavuga ko barekuwe mu gitondo cyo kuwa 09/04/2014.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abapfobya Genoside Nabashaka Guhindura Amateka Nikubakanira Urubakwiye Murakoze
Kwibuka bizakorerwe itegeko kugira ngo bitazavaho biteranya abanyarwanda kko ndabona bitangiye kuzana urwikekwe.