Nyamasheke: Umuyobozi w’umudugudu yakubiswe ajyanye urwandiko rufunga akabari

Bungurimana Damien uyobora umugudugudu wa Buhinga akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri ku mugoroba wa tariki 23/04/2014 yakubiswe n’abaturage ayobora ubwo yari agiye kubashyikiriza urwandiko rubamenyesha ko bagomba gufunga akabari kabo kamaze iminsi gatera umutekano muke.

Bungurimana avuga ko hateranye inama y’abakuru b’imidugudu igize akagari ka Buvungira bagafata ingamba zijyanye n’umutekano, muri iyo nama bakaba barikomye ako kabari kubera gucuruza inzoga yitwa RUYAZA ikorwa mu isukari n’urumogi, bityo nyuma y’inama ahabwa ibaruwa n’akagari kugira ngo ako kabari gafunge kazabanze buzuze ibisabwa by’umutekano kuko karangwagamo kurwana cyane, bigateza umutekano muke.

Bungurimana avuga ko akimara gutanga ibaruwa akayishyikiriza nyiri ako kabari, Bimenyimana Samuel, yahise abwira mugenzi we wari uhari witwa Mberabahizi Callixte ko umukuru w’umudugudu ariwe wabareze, bityo ko bagomba kumuhana.

Muri ako kanya ngo bahise bamwadukira barahondagura, induru ziravuga abaturage baratabara.

Abivuga agira ati “ubwo nkimara gutanga ibaruwa, bahise bamfata, bantura hasi, bankubita imigeri, amavi yo mu nda, ingumi n’inshyi nyinshi, kugeza ubwo abaturage bahuruye babankura hejuru, duhamagaza abashinzwe umutekano barabatwara”.

Umwe mu bari aho ibyo byabereye, Kayitare Blaise avuga ko yagiye kumva akumva induru ziravuze bakiruka bajya kureba bagasanga ni umukuru w’umudugudu uri guhondagurwa bahuruza abashinzwe umutekano.

Abo bagabo bombi bakekwaho gukubita umuyobozi w’umudugudu bafungiye muri polisi sitastion ya Ntendezi, Polisi ikaba ivuga ko bazakorerwa dosiye nk’abandi banyacyaha bose.

Abo bagabo baramutse bahamwe n’icyaha, ngo bahanishwa igihano cyo gufungwa iminsi 8 kugeza ku mezi abiri cyangwa bagatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 100, cyangwa bagahabwa igihano kimwe muri ibyo. Icyaha baregwa cyo guhutaza umuntu ku buryo bworoheje gihanwa n’ingingo ya 155 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka