Nyamasheke: Buri kagari kagenewe televiziyo

Buri kagari mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke kahawe inyerekanamashusho (tereviziyo) igezweho mu rwego rwo gufasha abaturage bo mu cyaro kurushaho gukurikirana gahunda za Leta no kwihugura mu bumenyi ku bibera hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, nk’uko bivugwa n’abayobozi b’ako karere.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage Kanamugire Adolphe, avuga kandi ko izi nyerekanamashusho zizafasha abaturage guhabwa serivisi nta kurambirwa mu gihe bategereje kubona ababafasha mu kubona serivisi. Ikindi ni uko bari gushaka amafaranga ngo batange n’izindi nyerekanamashusho zizahabwa imidugudu.

Yagize ati “hari igihe umuturage aza gusaba serivisi agasanga hari mugenzi we nawe uri kuyihabwa mu gihe agitegereje, ntabwo yakwicwa n’irungu ahubwo aba yirebera amakuru bityo agahabwa serivisi , akunguka ubumenyi kandi ntarambirwe”.

Kanamugire avuga ko ibi ari ikimenyetso cy’ibyiza n’iterambere igihugu cyifuriza abaturage bacyo, kandi ko bishobotse ubushobozi bukaboneka abaturage babona byinshi birenze inyerekanamashusho nk’izatanzwe.

Abatagira amashanyarazi n’imidugudu itagira ibiro bizagenda gute?

Mu karere ka Nyamasheke hari utugari dusaga 30 tutagira umuriro ku biro byatwo ariko dufite ibikorwa bimwe nka za sacco bifite umuriro , cyangwa udusanteri icyo gihe bizajya byifashisha ahari umuriro, bige uburyo bazajya bereka abaturage babo n’umutekano wazo.

Kanamugire ati “Utugari tutagira umuriro ahantu hose tuzategereza tubone umuriro cyane ko hitegurwa ko mu munsi ya vuba twose tuzabona umuriro (gusa nta gihe kizwi kivugwa) ariko bakaba bashobora kwirwanaho bagakoresha imirasire y’izuba cyangwa za moteri”.

Ku kibazo cy’imidugudu itagira ibiro, Kanamugire avuga ko bazajya bifashisha umwe mu bantu bizeye bakayimuha akajya ayereka abaturage, cyane cyane nko mu gihe cyo kureba amakuru, gusa ngo bizaba byiza ari mu bagize komite y’umudugudu, akaba ari nawe uzirengera umutekano wayo.

Mu gihe yagira ikibazo abaturage bazajya bicara barebe uko bagikemura kuko ari iyabo bwite bahawe nk’uko Kanamugire Adolphe akomeza abitangaza.

Mu mpera z’icyumweru mu gihe abayobozi b’utugari badahari, izi nyerekanamashusho zizajya zicungwa n’umuntu wahawe uburenganzira n’akagari kuzicunga ku buryo yazereka abantu mu masaha atari ay’akazi.

Ndetse ngo abasore n’abandi bakunda kureba umupira bashobora kuzishyira hamwe bakagura ifatabuguzi ribemerera kureba imipira y’iburayi. Kuri ubu bahawe startimes ibemerera kureba inyerekanamashusho zo mu Rwanda.

Kanamugire akavuga ko umutekano wazo wizewe kuko buri kagari gacungwa na local defence. Akarere ka Nyamasheke gafite utugari 68 n’imidugudu isaga 500.

Kuri ubu akarere kamaze gutanga inyerekanamashusho zisaga 68 n’imfasha-nyakiramashusho (decoders ) zazo buri imwe ikaba ihagaze agaciro gasaga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka