Nyamasheke: Abaturage bangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda barasaba kurenganurwa
Abaturage mu murenge wa Bushekeri bamaze iminsi bahangayikishijwe n’ahantu hacukurwa amabuye Abashinwa bifashisha mu gukora umuhanda uva i Rusizi ugana i Karongi kuko bibasenyera amazu bikabateza n’izindi mpanuka.
Ibibazo byinshi bikomoka ku ntambi zibasenyera amazu yabo, abandi bakaba bakuramo impanuka zitandukanye kubera ibimashini bikoreshwa mu ituritswa ry’urutare n’ibimodoka bitwara amabuye.
Iki kibazo cyari cyaragejejwe ku karere gifatirwa imyanzuro itandukanye, irimo ko abaturage bahabwa ingurane bakimuka, ariko kandi igihe hagiye guturitswa intambi bikabanza kumenyeshwa abaturage n’izindi nzego bireba cyane cyane iz’umutekano ndetse abaturage bafite ibibazo byihutirwa nk’abagize impanuka bagahabwa ingurane y’ibyo bakoresheje bivuza byose.
Abahagariye Abashinwa bavuga ko baje gukorera abaturage kandi ko ntacyo bakora bagambiriye kugirira nabi abaturage, bakavuga ko ibiba byose ari impanuka ariko ko bagiye gukora ibishoboka byose ingorane ziboneka mu gukora umuhanda zikaba nke cyane.

Munyentwari Ignace wari uhagarariye iyi sosiyete y’Abashinwa, China Roads mu nama n’abaturage tariki 02/04/2014 yavuze ko biteguye kumvikana n’abaturage bakabaha ingurane z’ibyangijwe n’ikorwa ry’umuhanda, hakazabaho gushyira mu gaciro ku mpande zose ndetse n’abagize ibibazo by’impanuka bakishyurwa ku buryo bwihuse kandi hagafatwa ingamba zituma bitazongera kubaho.
Abahagarariye Abashinwa, bavuga ko bari gukora igikorwa cy’umuhanda gifitiye akamaro abaturage ariko ko kitagomba kubagiraho ingaruka mbi bityo bakaba bagomba kwicarana nabo bakabikemura nta numwe uhahombeye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 mata 2014, hashyirwaho itsinda ry’abahanga mu kubara imitungo rihuriweho n’impande zose, ku buryo ibi bibazo by’abaturage bizaba byarangiye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|