Abatarahigwaga muri Jenoside nabo basabwe gutanga ubuhamya

Mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatuye Akarere ka Nyagatare bibukijwe ko gutanga ubuhamya bikwiye gukorwa n’abatarahigwaga.

Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Muvumba, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Gatunda, ahashyinguye imibiri 23 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uwimanimpaye yunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Gatunda.
Uwimanimpaye yunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Gatunda.

Uwimanimpaye Jeanne d’arc, Perezidante w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, yavuze ko gutanga ubuhamya mu gihe cyo kwibuka bireba umunyarwanda wese uzi ayo mateka.

Yavuze ko bibaje kubona igihe cyo kwibuka buri gihe abatanga ubuhamya bose baba ari abahigwaga gusa.

Yagize ati “Gutanga ubuhamya ntibikwiye guharirwa abahigwaga kuko babaga bihishe, ahubwo byagakozwe n’abatarahigwaga kuko nibo babonye byinshi.”

Uwimanimpaye kandi yibukije abaturage ba Gatunda ko cyane urubyiruko kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Abaturage basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abaturage basabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko abateguye jenoside bateguye n’uburyo bwo kuyihakana ari nabyo abantu bahanganye nabyo.

Urubyiruko ngo nk’abafite imbaraga ngo nibo bakwiye guhangana n’ibibazo by’abahakana ndetse n’abayipfobya. Ati “Rubyiruko mufate igihugu mu maboko, mube umwe, muharanire urukundo n’ibindi byateza imbere igihugu.”

Emmanuel Twagirayezu, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko n’ubwo abacitse ku icumu babayeho neza ariko nanone hari utubazo tugihari.

Abakecuru b’icike batatu muri 15 bari mu Karere ka Nyagatare, ntibarabona amacumbi. Ariko nabo ngo ni abaje vuba kuko batari basanzwe batuye Nyagatare.

Ngo hari n’abacitse ku icumu batari babona amacumbi yo kubamo bitewe n’uko abenshi baturuka mu tundi turere bakaza gushakira imibereho Nyagatare. Abantu batuye mu Murenge wa Matimba ngo baracyafite ibibazo by’imitungo yabo idasubizwa.

Mu buhamya bwatanzwe, hagaragajwe ko muri 1990, Gatunda ari ho hiciwe umuntu wa mbere atwitswe mu rwego rwo kugerageza Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka