Minisitiri Kaboneka yasabye ababyeyi gutegurira igihugu abayobozi beza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasabye ababyeyi kurera abana babaha indangagaciro zibereye umuyobozi w’ejo mwiza.
Yabibasabye kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mata 2016, ubwo yari mu karere ka Nyagatare atanga ikiganiro kijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Ni ikiganiro yatangiye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, ahahuriye abanyeshuri ndetse na bamwe mu baturage b’Akagari ka Nyagatare.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko ingengabitekerezo ya jenoside yatangiye kera Ingoma ya Cyami ikivaho ndetse n’igeragezwa rya jenoside rirakorwa.
Abayihakana uyu munsi ngo bavuga ko jenoside yatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, nyamara bakirengagiza ko mu 1959, 1963 n’indi myaka yakurikiyeho hari Abatutsi bagendaga bicwa.
Yasabye ababyeyi kurera abana babo neza babatoza urukundo rw’abantu n’urw’igihugu no kwanga guhemuka.

Ati “Babyeyi muri hano, murere abana mubategurira kuzayobora igihugu. Mubatoze urukundo rw’abantu n’urw’igihugu. Mubatoze kwirinda guhemuka no [kwirinda] kuzakora nk’ibyo abayobozi bateguye jenoside bakoraga.”
Yasabye kandi urubyiruko gukoresha imbaraga rufite rukarwanya abahakana jenoside n’abayipfobya kuko ari ugusonga uwacitse ku icumu rya jenoside.
Yabasabye kandi gukoresha imbaraga zabo n’ibitekerezo byabo, bagakoresha amahirwe bafite kugira ngo bavemo abagabo n’abagore babereye u Rwanda.
Abaturage muri rusange basabwe gukunda igihugu kuko ari umubyeyi wabo, kandi kugikunda bigahera ku muturanyi, bikagera ku gihugu cyose.
Agira ati “Ntawe uzabona ijuru adafite urukundo. Mugabo, mugore; mwimike ukuri, urukundo ruganze rugere mu gihugu cyose. Ijuru rito ni irihera mu rukundo.”

Minisitiri Kaboneka yemeza ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo ntwaro ikomeye izatsinda umwanzi wese.
Ngo uzaza abiba amacakubiri bazamwamagane, hubakwe igihugu kibereye Umunyarwanda ndetse n’abakigenderera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, irigishwa mu mashuri no mu nsengero; abagomba kuyikorerwa bamburwa agaciro-muntu.
Ohereza igitekerezo
|