Nyagatare: Hatoraguwe umurambo w’umuntu uciwe umutwe

Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi batoraguye umurambo w’umuntu uciwe umutwe.

Umurambo wabonetse mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo, mu mudugudu wa Rwenyana, Akagari ka Rwinyemera.

Wari upfunyitse mu mifuka ine ubundi ishyirwamo imyaka, nta kimuranga na kimwe dore ko nta n’umwambaro yari yambaye.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 40 na 45 birakekwa ko yaba yahazanywe n’imodoka imuvanye aho yiciwe, dore ko yabonetse iruhande rw’umuhanda munini wa kaburimbo.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho uwo muntu yiciwe.

Ngo batanze amatangazo ku maradiyo kugira ngo ababuze umuntu babamenyeshe.
Ati “Twatanze amatangazo, ubwo ababuze umuntu baratubwira. Iperereza ryo rirakomeje kugira ngo tumenye uwo ari we, aho yaturutse n’abamwishe ubwo byatworohera kubabona.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo wari mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo usuzumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka