Umuganga afunzwe ashinjwa gukuriramo umukobwa inda agapfa

Ngarambe Deogratias bakunze kwita Rukanika akaba nyir’ivuriro Lukai Health Center yatawe muri yombi ashinjwa gukuriramo umukobwa inda akitaba Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata 2015, ni bwo Ngarambe n’umuzamu w’ivuriro rye "Lukai Health Center" batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare bakurikiranweho urupfu rw’umukobwa bikekwa ko Ngarambe yari amaze gukuriramo inda.

Ubwo babataga muri yombi, ngo bahasanze undi mukobwa na we ngo yari amaze gukuriramo inda ameze nabi cyane bahita bamutwara ku Bitaro bya Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, na we yaduhamirije itabwa muri yombi rya Ngarambe n’umuzamo w’ivuriro rye "Lukai Health Center", cyakora atubwira ko nta byinshi yabivugaho kuko bakiri mu iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

urakoze kuduha amakuru nyayo ureke aba.bareke narababwiye amakuru bazajya bakura kuri telephone bakaza bakandika.bizabakoraho

Ndayisenga yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ariko iyi nkuru muratubeshye umuvugizi wa police ntabwo mwavuganye! Ubwe I.P Kayigi yatangaje ibi bikurikira:
1. Umuganga siwe wabakuyemo inda ahubwo ni umukecuru wabahaye imiti yakinyarwanda ngo bazikuremo
2. Abakobwa bari 3 aho kuba 2 nkuko mwabyanditse
3. Umuganga akurikiranyweho kudatabara cg ngo atabarize abantu bari mu kaga kuko yabataye kuri za serum ajya kuryama iwe kandi abona condition barimo.
4.Umuzamu yazize kuko yatabajwe ntajye kubyutsa shebuja bikaviramo umwe kuhatakariza ubuzima.
5. ndetse numukecuru wabahaye ibiti by kinyarwanda yarafashwe nawe arafunze.
N.B: Mujye muha abanyarwanda amkuru mwakurikiranye neza kuko hari abo yagiraho ingaruka nkuwo muganga mwari mubeshyeye.

Tohoza Tito yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka