Nshimyumuremyi Jean Marie Vianney umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibigori muri aka karere (UNICOPRIMANYA), avuga ko mbere yo gushyiraho imirimashuri umusaruro wari muke. Avuga ko mbere nta wabashaga kweza toni imwe kuri hegitari none ubu bageze hagati y’eshanu n’umunani.

Agira ati “Imirimashuri ifasha byinshi kuko kubwira umuhinzi ngo hinga utya atabibona biragorana. Ariko iyo abwirwa abona urugero biroroha cyane.”
Bamwe mu bahinzi na bo bemeza ko imirimashuri yatumye bunguka byinshi mu buhinzi bwa kijyambere.
Uzamukunda Dative, wo mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yamenye guhinga kijyambere abikesha imirimashuri. Yemeza ko ubundi bahingaga ariko ntibeze kuko bavangaga imbuto bityo umusaruro ukaba muke.

Avuga ko imirimashuri yatumye abahinzi bigiraho ko guhinga imbuto imwe byongera umusaruro kandi akamenya n’uburyo yakoreshamo inyongeramusaruro.
Ati “Mu mirimashuri twigishirizwamo uko umuntu atera imbuto ndetse n’uko yashyiramo ifumbire ndetse akamenya no gusimburanya imbuto no guhinga izigezweho zitanga umusaruro.”
Mu rwego rwo kwigisha abahinzi kurushaho kongera umusaruro, buri koperative y’ubuhinzi igomba kuba ifite akarimashuri buri muhinzi wese yigishirizwaho kabone nubwo aba atari umunyamuryango.
Abigishirijwe mu mirimashuri ngo ntibagitaka inzara, imyambaro, kwigisha abana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko umusaruro wikubye kenshi.
Ohereza igitekerezo
|